Injyana ya Rumba izwi muri Congo yashyizwe mu njyana ndangamuco ku isi

UNESCO yumvise ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazaville bisaba ko injyana ya ‘Rumba Congolaise’ yashyirwa mu njyana ndangamuco ku rwego rw’Isi.

Dec 15, 2021 - 14:47
Dec 16, 2021 - 12:02
 0
Injyana ya Rumba izwi muri Congo yashyizwe mu njyana ndangamuco ku isi

Umwanditsi: Niyigena Geovanis 

Nyuma y'uko Repubulika iharanira Demokarasi ya congo ibonye ko injyana ya Rumba yashinze imizi muri icyo gihugu ndetse na Afurika muri rusange basabye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbwe rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ko Rumba yashyirwa mu njyana ndangamuco ku rwego rw'Isi.

UNESCO yumvise ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazaville bisaba ko injyana ya ‘Rumba Congolaise’ yashyirwa mu njyana ndangamuco ku rwego rw’Isi. 

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021, UNESCO yavuze ko bamaze gushyira Rumba ku rutonde rw’injyana ndangamuco zemewe.

Iki kifuzo kikaba cyaratanzwe nyuma y'uko mumwaka wa 2020 hashyizweho komisiyo ihuriweho na DRC ndetse na Congo Brazzaville iyi komisiyo ikaba ari nayo yasabye ko Rumba yashyirwa mu njyana ndangamuco ku rwego rwisi.

Nyuma yo gutanga ubusabe, hakurikiyeho gahunda yo kumenyekanisha ubu busabe binyuze mu bukangurambaga bwavuyemo icyemezo cyo kwemeza iyi njyana.

 Inzego zitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazaville, zagiye zigaragaza ko kwemerwa kwa Rumba muri UNESCO, bizafungura imibanire ishingiye ku muco hagati ya Congo zombi. 

Umuyobozi wa Zaiko Langa Langa, Jossart Nyoka Longo, yari aherutse kuvuga ko UNESCO niyemera iyi njyana, bizatuma igira icyubahiro mu ruhando mpuzamahanga. Bikaba bizatuma izina rya DRC na Congo Brazzaville bizamura urwego rwabakurikirana ibikorwa byibi bihugu bakuruwe niriya njyana ya "Rumba conglaise"

Abahanzi bakomeye muri afurika nka Fally Ipupa na Koffi Olomide bari mu bahanzi baririmba iyi njyana.(Net-Photo).

Danny RUREMA PR at Urban Journalists Association [UJA] ◼️Social Media Manager/Writer & Presenter at The Choice Live / ISIBO TV ◼️MC ◼️News /Entertainment /Content Creator ◼️Voice-Over Commercials Specialist