Gisagara: Impanuka ihitanye babiri abandi batatu barakomereka

Imodoka yaritwaye abaforomo yakoze impanuka ubwo yerekezaga ku kigonderabuzima aho bari mugikorwa cyo gusiramura.

Dec 16, 2021 - 11:36
Dec 16, 2021 - 11:53
 0
Gisagara: Impanuka ihitanye babiri abandi batatu barakomereka
Imodoka yarenze umuhanda ihitana babiri batatu barakomereka

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 ukuboza 2021 ku mugoroba impanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara umuhanda kansi-Gikore mu kagari ka sabusaro yahitanye abafomo babiri n’aho abandi batatu barakomereka.

Imodoka yo mu bwoko bwa Pajero yari itwaye abaforomo batanu bari mu gikorwa cyo gusiramura ku Kigo Nderabuzima cya Gikore, yataye umuhanda ihita imanuka igera mu kabande.

Hahise hapfa abaforomo babiri barimo uwari usanzwe akora ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe n’uwakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Mwendo mu Karere ka Ruhango.

Iyo mpanuka kandi yakomerekeje bikomeye Niyigena Victor ukora ku Kigo Nderabuzima cya Karambi mu Karere ka Ruhango, Bugabo Vivens ukora ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’umushoferi wari utwaye iyo modoka witwa Byiringiro Claude.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent, yagize ati “Umuhanda wo urakoze umeze neza urimo na laterite, ahubwo bigaragara ko shoferi yananiwe kugarura imodoka imanuka mu manga.”

Abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kibilizi nyuma boherezwa kuri CHUB iherereye mu karere ka Huye.

Imirambo y’abapfuye yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibilizi.

Chekhov Journalist ✅