Ibyaranze igitaramo cya Ruger wanaguye ku urubyiniro

Igitaramo cya Ruger cyabaye ku mugoroba wejo hasize cyasize byinshi bitangaje nko kuba yaguye hasi, Ish Kevin wivumbuye ndetse n'ibindi bitandukanye.

Feb 20, 2022 - 10:18
Feb 20, 2022 - 10:26
 0
Ibyaranze igitaramo cya Ruger wanaguye ku urubyiniro

Ish Kevin yakuwe ku rubyiniro igihe kitageze maze nawe acomora ibyuma.

Ish Kevin, umwe mu baraperi bakunzwe mu Rwanda waririmbye habura iminota micye ngo AV na Ruger bagere ku rubyiniro, ntiyanyuzwe n’ibyamukorewe maze acomokora ibyuma byatumye yongera kurusubizwaho.

Ubwo haburaga iminota mbarwa ngo abahanzi b’abanya Nigeria bagere ku rubyiniro, nyuma y’abahanzi banyuranye b’abanyarwanda barimo Gustave Fuel, Afrique, Gabiro Guitar, Okkama, Kenny K Shot na Ariel Wayz; Ish Kevin ni we wari utahiwe maze ubwo yageraga ku rubyiniro yerekwa urukundo rwinshi n’abafana nyamara ibyuma bikajya bigeraho bigahagarara.

Si rimwe, si kabiri, Ish Kevin abaza ati:”Ninde unkuriyeho microphone.”

Akongeraho ati:”Sinzi ibiri kuba ariko hano hantu.”

Haciyeho akanya gato yasabwe kuva ku rubyiniro, ibintu bitamushimishije, ahita acomokora ibyuma.

Lion Manzi yatewe amabuye n’abafana ba Ish Kevin. 

Ubwo Lion Imanzi yazaga ku rubyiniro, abana bamuteye amacupa y’inzoga basaba ko Ish Kevin yasubizwa ku rubyiniro.

Lion nawe ati:”Uretse n’ibyo n’amabuye narayatewe kandi akazi karakomeza. Ish Kevin turamukunda n’aho ageze ndi mubabigizemo uruhare, muri The Next Popstar naramutoye.”

Akomeza agira ati:”Amasaha ntari kudukundira mwihangane azagaruka, kandi ibyo akoze ntitumurenganya kuko amakosa ni ayacu.”

Abafana bari bamaramaje bashaka Ish Kevin birangira agaruwe.

Haciyeho akanya, umunya Nigeria uri mu bari bategerejwe yageze ku rubyiniro, aririmba gato Dj SL ati:”Kubw’urukundo rw’abahanzi Ish Kevin.”

Ish Kevin yongeye kugaruka ku rubyiniro asoza ibyo yari yatangiye mu byishimo byinshi by’abafana, bamuha amashyi bajyanira nawe mu ndirimbo ijambo kurindi.

Abahanzi bo muri Nigeria baririmbye iminota mbarwa

Mu gitaramo Drip City cyabereye kuri Canal Olympia cyari gihuriyemo abahanzi b’abanya Nigeria n’ab’abanyarwanda, mu buryo butari bwitezwe aba bahanzi n’ubwo mu minota micye bamaze ku rubyiniro bagerageje gutanga ibyishimo, ariko ntabwo batanze umusaruro neza nk’uwo bari bitezweho.

Av niwe wahise ajya ku rubyiniro.

Ku isaha ya saa 21:39, Dj SL yongeye gushimangira ibintu yari yakomojeho mbere ko abakobwa b’abanyarwandakazi ari beza. Saa 21:41, nibwo umuhanzi wa mbere wo muri Nigeria AV yageze ku rubyiniro, yinjirira mu ndirimbo ye iri mu zikunzwe yitwa ‘Confess’ ashyiraho n’izindi nkeya ahita avaho.

Ruger yageze aho na we ajya ku rubyiniro.

Ish Kevin avuye ku rubyiniro, Ruger nawe yahise azamuka ku rubyiniro amaraho umwanya muto, ajya imbere agaruka inyuma mu buryo ubona ko hari ikitari cyamunyuze gusa akananyuzamo akaririmba. Uyu muhanzi wari utegerejwe na benshi yaririmbye indirimbo zitarenga 3, ubundi ahita agenda mu buryo busa n’ubutunguranye bamwe bagira ngo aragaruka, nyamara agenda gutyo.

Ruger yakuruwe n'umufana agwa hasi benshi bavuga ko yari yasinze.

Ubwo uyu muhanzi wo muri Nigeria yari ku rubyiniro amaze kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zirimo Dior, yatangiye kugenda asuhuza abafana agenda abakora mu ntoki. Ubwo yari arimo kugenda akora abantu mu ntoki yageze ku mufana we maze umufana amukuruye asa n’umusubiza inyuma, maze Ruger (Mr Dior) aba aramanutse no hasi ati “Poo!)

Ako kanya abamurindira umutekano bahise bamubyutsa maze arakomeza aratarama.

Abenshi bari aho baketseko ko uyu muhanzi ashobora kuba yari yasinze kuko nti biyumvishaga ukuntu yaguye ntana rutangira.

Abaraperi bari mu bishimiwe cyane 

Muri iki gitaramo, n’ubwo abaririmbyi aribo bari biganje kuko abaririmbyi 6 aribo Ruger, Av, Ariel Wayz, Gabiro Guitar, Okkama na Afrique naho abaraperi bari bateganyijwe ari babiri gusa aribo Ish Kevin na Kenny K.Shot.

Iyo hajyagaho umuraperi ku rubyiniro wabonaga abantu barushijeho kwizihirwa ndetse bakajyana n’abaraperi mu ndirimbo zabo.

Indirimbo Ibitambo ni umwe mu zishimiwe na benshi ubwo Kenny K.Shot yayiririmbanaga na Logan Joe, Dereke YMG n’abandi.

Afrique ntiyishimiwe nkuko byari biteganyijwe 

Afrique ni umwe mu bahanzi bagezweho ndetse akaba ariwe ufite indirimbo ikunzwe kugeza ubu nkuko ibimenyetso bibigaragaza.

Nubwo uyu muhanzi afite indirimbo ikunzwe kurusha izindi mu gihugu cy’u Rwanda ‘Agatunda’ ntiyabashije kwishimirwa nkuko abantu babishakaga.

Afrique yagiye ku rubyiniro hakiri kare byatumaga abantu batirekura nkuko abandi byaje kugenda.

Afrique yagiye ku rubyiniro abantu bataraba benshi cyane nkuko abandi byabagendekeye.

N’ubwo abantu bari bake ndetse hakaba hari hakiri na kare batinye kwirekura, uyu mwana ukiri muto yabashije guhaza ibyifuzo by’imitima y’abari bari aho maze indirimbo irishimirwa bigereranyije.

Igitaramo wabonaga ko kizihiye abitabiriye cyane mu bihangano by’abanyarwanda, cyashyizweho akadomo mu masaha ya saa yine n’igice z’ijoro.

Chekhov Journalist ✅