Abahanzi b'abanyarwanda bagiye gutaramira i Burundi

Umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, Izaza ndetse na Theo bose babireba, bagiye gutaramira i burundi.

Feb 20, 2022 - 18:33
Feb 20, 2022 - 20:25
 1
Abahanzi b'abanyarwanda bagiye gutaramira i Burundi

Umuhanzi ukunzwe cyane kandi umeyerewe muri gospel nyarwada Izaza ubu akaba ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda, ari mu myiteguro yo kujya gutaramira abakirisito bo mu Burundi.

Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cy' u Rwanda ariko akaba atuye mu gihugu vya Uganda, yakunzwe cyane mu ndirimbo amandiko y'abera ndetse inamuzamurira izina mu Rwanda no hanze yarwo.

Kuri ubu, amaze kurenga urwego rwo gutaramira abanyarwanda ndetse n'abagande akaba agiye gutaramira n'abo mu magepfo y'urwanda mu gihugu cya Burundi.

Nkuko ibindi byamamare bibaho, kumufatisha ku murongo wa terefone byagoranye cyane ariko nyuma yaje kuganira na thefacts maze na we atubwira ko yari ahuze ariyo mpamvu atabonetse ku murongo wa terefone.

Twamubajije niba aya makuru ari impamo koko, maze  mu magambo make nk'uko bisanzwe, yatubwiye ko kuba yajya gutaramira abarundi nta gitangaza kirimo ndetse yemeza ko azabataramira mu gihe k'iminsi igera ku ibiri.

Twamubajije kandi ko haba hari ibindi bitaramo ari kwitegura nkuko amaze iminsi asusurutsa abagande, yatubwiye ko ibitaramo abihorana dore ko bijya bimugora kuba yabona amahitamo y'igitaramo yajyamo ndetse n'icyo yareka.

Yongeye kandi kutwibutsa ko intego ye mu muziki ari ukugeza ijambo ry'Imana ku bantu ndetse akanabereka inzira ya nyayo kandi n'iyo mpano Imana yamuhaye ikaba yanamutunga. 

Yadutangarije ko kandi icyo giterane yagitumiwemo na Pasiteri Manirakiza Juvenal wo mu itorero ry'Agakiza muri Yesu kristo iki gitaramo kikaba giteganyijwe ku wa 26_27 werurwe 2022 muri komine mpanda nyabikere ahazwi nko  ku musenyi.

Twamenye ko kandi, umuahanzi Theo bose babireba na we azaba ari mu batumirwa muri icyo gitaramo ahazaba hari abavuga butumwa benshi bakomoka mu gihugu cya Sudan, Kenya, ndetse na Uganda tutibagiwe na ba nyiri igitaramo. 

Ikirangantego k'itorero Eglise la guerison en Jesus Christ (agakiza muri yesu kristo)

Umuhanzi Izaaza uri mu myiteguro yo kujya gutaramira abarundi.

Représentant légal  Manirakiza Juvenal watumiye umuhanzi Izaza ndetse na Theo bose babireba.

Theléogene uzwi ku izina rya Theo bose babireba na we ari mu batumiwe mu gutaramira abarundi.

Chekhov Journalist ✅