Byinshi wamenya kuri Bayubahe Jean Lionel ukina muri filimi yitwa ‘ANIMATEUR’ irimo abakobwa bakina bagaragaza imyanya ndangabwiza-Video

Umukinnyi ukiri muto ku myaka 22 y’amavuko ariko akaba amaze kwandika izina mu gukina filimi.

Apr 19, 2021 - 12:45
Apr 19, 2021 - 12:47
 0
Byinshi wamenya kuri Bayubahe Jean Lionel ukina muri filimi yitwa ‘ANIMATEUR’ irimo abakobwa bakina bagaragaza imyanya ndangabwiza-Video

Aganira na TheFacts.rw yasobanuye ko yavukiye mu mujyi wa Kigali, mu Gatenga mu karere ka Kicukiro. Ubu yiga muri kaminuza ya Kigali (UoK) mu ishami rya Marketing no kwakira abantu (customer care).

Filime yamenyekanyemo yitwa ‘ANIMATEUR’ akaba ari na we ukina yitwa animateur. Nubwo aje vuba muri sinema nyarwanda, yamenyekanye vuba cyane kuko nta gihe yari yamara akina iyo filimi.

Abareba iyi film akina yitwa animateur, ntibayivugaho rumwe kuko bamwe bavuga ko iyi filimi yica umuco nyarwanda, mu gihe abandi bayishima cyane ko yigisha abanyeshuri ndetse n’abarezi bo mu mashuri kwirinda kugwa mu bishuko. Animateur we avuga ko inkomoko y’iyi film yitwa ‘’ANIMATEUR’’, hari Abarezi mu bigo by’amashuri bafungwa bashinjwa gufata abanyeshuri ku ngufu kandi hari ubwo biba byagizwemo uruhare n’abanyeshuri ubwabo.

Animateur avuga ko iyi filimi akina yigisha abarezi b’igitsina gabo kwifata mu gihe abanyeshuri b’abakobwa bashaka kubagwisha mu bishuko kuko iteka amakosa aba ari ay’umurezi atajya aba ay’umunyeshuri.

Uyu musore animateur, ni umwe mu bakoze filimi ikarebwa cyane mu gihe gito kandi ari iyambere akoze.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175