Abahanzi babiri b'abanyafurika bari mubanejeje Brack Obama uyu mwaka

Brack Obama yatangaje indirimbo 27 zamunyuze muri uyu mwaka wa 2021

Dec 18, 2021 - 05:56
 0
Abahanzi babiri b'abanyafurika bari mubanejeje Brack Obama uyu mwaka

Uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe z'amerika akaba yarasimbuwe na Donald trump nawe wasimbuwe na Joe Biden, uretse kuba umwanditsi w'ibitabo, umunyamategeko, umunyapolitiki, numukunzi w'umuziki w'akadasohoka. Brack Obama, nkuko ajya abigenza buri mwaka asohora urutonde rw'indirimbo zamunyuze muri uwo mwaka.

Kuri ubu, indirimbo 27 yasohoye zagaragyeho abahanzi babiri b'abanyafurika abandi benshi ni abanyamerika. Nkuko bigragara kuri uru rutonde ruyobowe nindirinbo "the only heartbreaker" y'umuhanzikazi Mistki ukomoka mubuyapani ariko akaba akorera umuziki we muri Amerika, iyabaye iya kabiri ni "don't live hear anymore" y'itsinda The war on drug bafatanyije na Lucius.

Abahanzi b'abanyafurika baje kuri uru rutonde ni Mdou moctar mundirimbo ye "Tala tannam" ukomoka muri Niger hamwe na Teddy Afro mundirimbo ye "Armash"

Mdou ukomoka muri Niger wagaragaye kuri uru rutonde.

Teddy Afro ukomoka muri Ethiopia nawe yagagaraye kuri uru rutonde rw'indirimbo zanyuze Brack Obama.

Mu ndirimbo zakunzwe cyane zagaragaye u ndirimbo 27 zanyuze Barack Obama harimo indirimbo “Rumors” y'umuhanzikazi Lizzo afatanije n'umuraperikazi Cardi B, “Montero” y'umuraperi Lil Nas X, “Go Down Deh” y'umuhanzikazi Spice yahurijemo ibyamamare nka Sean Paul hamwe na Shaggy. Abahanzi nka Allison Russel, Brandi Carlile na Isaiah Rashad hamwe n'umuraperi Nas nabo babonetse mu bahanzi bakoze indirimbo zikagera ku mutima wa Barack Obama.

Chekhov Journalist ✅