Baganizi Olivier,uzwi mu ikinamico Uruhuri akaba n'umunyamakuru wa Isango Star atunguye abantu ku byo akoreye umukunzi we

Umunyamakuru wa Isango Star, Baganizi Olivier, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Iragena Fabiolla nk' ikimenyetso cyo kubana vuba cyane bitwa umugabo n'umugore.

Sep 10, 2022 - 09:13
Sep 10, 2022 - 09:15
 0
Baganizi Olivier,uzwi mu ikinamico Uruhuri akaba n'umunyamakuru wa Isango Star atunguye abantu ku byo akoreye umukunzi we

Ku wa 8 Nzeri 2022, Baganizi yateye intambwe idasubira inyuma asaba umukunzi we Iragena  kumubera umugore w’ubuzima bwe bwose wa munyenga w'urukundo bamazemo iminsi bakawukomereza mu rugo rwabo bombi.

Ni mu birori byebereye kuri Chez Robert mu Kiyovu muri Kigali. Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Facebook, Baganizi yavuze ko gukunda ntako bisa iyo ukunze ugukunda, bityo ko azamukunda none n’iteka ryose!

Abantu batandukanye bamukurikira kuri Facebook, bagaragaje ko bishimiye intambwe yateye mu buzima bwe, bamwifuriza kurushinga rugakomera.

Mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru, Baganizi yavuze ko hari byinshi byatumye ahitamo umukunzi we. Ati “Icya mbere akunda abantu akanezezwa no kubona bishimye, akunda Imana, azi kubana n’abandi neza kandi n’inyangamugayo.”

Yavuze ko ukwezi  kw'Ukuboza 2022 ari ko azakoramo ubukwe n’umukunzi we. 

Uyu munyamakuru akora ibiganiro bigamije kuremamo abantu ibyiringiro nka ‘Isango Church Service’, ‘Isango Gosepl Time’, ‘Isango n’Ubumuntu’ n’ibindi bitandukanye.

Ni Umuyobozi wa Ishya C. Troupe ikora byinshi bitandukanye ariko ikanakina ikinamico y’uruhererekane igamijwe gukemura amakimbirane abera mu ngo agira ingaruka ku bana.

Izi kinamico zinashishikariza urubyiruko gukora ibikwiye, kwigisha, guhindura byose hagamijwe iterambere rirambye ry’abanyarwanda. Iyi kinamico yitwa “Uruhuri” ica kuri Radio zitandukanye zo mu Rwanda. 

Si ibyo gusa kandi, Baganizi asanzwe ari umwanditsi w’ikinamico, indirimbo n’ibindi bitandukanye.