Adele yahishuye kimwe mu bintu bikomeye yarahishiye abafana be

Nyuma yo kurangwa n'amarira yatewe no guhagarikirwa ibitaramo bye i Las Vegas, Adele yatangaje icyo ahishiye abafana be.

Feb 11, 2022 - 19:45
Feb 11, 2022 - 19:44
 0
Adele yahishuye kimwe mu bintu bikomeye yarahishiye abafana be

Icyirangirirekazi mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akaba afite inkomoko mu Bwongereza, Adele yagiranye ikiganiro na BBC, yahishura ko igitaramo cye cyasubitswe, cyari kubera i Las Vegas kigomba kuba muri uyu mwaka wa 2022. Yijeje ko icyizere cy' isubukurwa ryacyo muri uyu mwaka kiri ku kigero cya 100%.

Uyu mugore w'imyaka 33, akaba amaze iminsi atandukanye n' uwari umugabo we, Simon Konecki, yagiranye ikiganiro n'umunyamakuru wa televiziyo ya BBC, Graham Norton, muri icyo kiganiro yatangarijemo ko igitaramo cye cyasubitswe mu kwezi gushize kubera icyorezo cya Covid19, cyigomba gusubukurwa mu mezi ari imbere.

Yagize ati;" Namaze gutegura ibizaranga uyu mwaka mushya, muri ibyo harimo n' icyo gitaramo cyasubitswe, ni umushinga w'umwaka mushya."

Uyu munyamakuru, Norton yamubajije itariki kizaberaho, Adele atangaza ko atarategura itariki nyayo yacyo.

Yabajijwe ku by'impeta yari yambaye mu itangwa ry'ibihembo bya Brit Awards, bamwe bakekaga ko ari iyo yambitswe n' umukunzi we Rich Paul, yaryumyeho.

Muri Brit Awards, yabashije kwegukana ibihembo bitandukanye birimo; Indirimbo nziza(Best Song), alubumu nziza(Best Album) n' icy' umuhanzi mwiza(Best Artist).

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.