Myugariro mwizamu, Sunstroke yatumye umusifuzi arangiza umukino iminota y’umukino itarangiye Nibindi byinshi. Dore ibintu 10 bidasanzwe byaranze Igikombe cy’ Afrika cya 2021

Feb 7, 2022 - 12:57
 6
Myugariro mwizamu, Sunstroke yatumye umusifuzi arangiza umukino iminota y’umukino itarangiye Nibindi byinshi. Dore ibintu 10 bidasanzwe byaranze Igikombe cy’ Afrika cya 2021
Senegal yatwaye igikombe cyambere cy'Afrika itsinze Misiri
Myugariro mwizamu, Sunstroke yatumye umusifuzi arangiza umukino iminota y’umukino itarangiye Nibindi byinshi. Dore ibintu 10 bidasanzwe byaranze Igikombe cy’ Afrika cya 2021

Igikombe cy’Afrika cyaraye gishyizweho akadomo, ni mumukino waraye uhuje ikipe ya Misiri ifite iki gikombe inshuro nyinshi (7) kurusha izindi ikina nigihugu cya Senegal cyari kitarakoza imitwe yintoki kuricyo gikombe nubwo ari igihugu cyagiye kirangwa nabakinnyi b’impano zidasanzwe nka El Hadji Diouf, Demba Ba, nabandi benshi ndetse na Aliou Cisse byangiye gutwara iki gikombe nkumukinnyi ariko akaba ariwe wabashije kuyobora Senegale kugikombe cyayo cyambere nkumutoza. 

Tumwe mudushya twaranze iki gikombe cy’Afrika cyuyu mwaka:

1. Byafashe amasegonda 40 ngo ikarita yambere muriki gikombe ibe imaze gutangwa, ikarita y'umuhondo yahawe myugariro wa Burkina Faso Steeve Yago, ni Kumukino wambere wabimburiye indi, wahuzaga Cameroon na Burkina faso warangiye Cameroon yakiriye iri rushanwa inawutsinze 2:1.

2. Igitego cyambere cy’irushanwa cyabonetse kumunota wa 24 gitsinzwe na Gustavo Sangare wa Burkina faso agitsinda Cameroon kumupira mwiza yarahawe na Betranda Traore ukina muri Premier League mwikipe ya Aston Villa, mumjukino warangiye Cameroon itsinze 2:1.    

3. Comoros yitabiriye iri rushanwa ikanagera muri 1/8 ikuyemo Ghana, yakinnye umukino wayo wa 1/8 wayihuje na Cameroon mwizamu ryayo harimo myugariro ukina kuruhande rw’ibumoso ahazwi nko kuri Gatatu ndetse akanitwara neza, ni nyuma yaho abazamu bose biyi kipe bari barwariye rimwe Covid19. Umukino warangiye Inkoko iri iwabo ishonze umukara Cameroon itsinda Comoros 2:1 ni mumukino wanabonetsemo Ikarita itukura kuruhande rwa Comoros umukino ugitangira ku munota wa 7 gusa,

4. Umusifuzi  Janny Sikazwe yarangije umukino inshuro ebyiri mbere y’uko iminota 90 y’umukino irangira ni mumukino wahuzaga Tunisia na Mali, umusifuzi yarangije umukino kumunota wa 85 yisubiraho arongera awurangiza kumunota wa 89. umuyobozi w'abasifuzi mwiri rushanwa Essam Abdel-Fatah akaba yaraje gutangaza ko byatewe nubushyuhe bwinshi bwizuba ibizwi nka Sunstroke bwateye umusifuzi ikibazo cy'uburwayi.

5. Alhadhur wakinnye mwizamu ari myugariro yagaragaye mukibuga yambaye umwenda nimero Gatatu yometseho na PAPIER COLLANT bakoresha bomeka impapuro ahantu hatandukanye bigaragarira amaso ko uwo mwenda wariho indi numero yahozeho (16).

6. Ethiopia kumukino wayihuje na Cape Verde yatangaje 11 babanza mukibuga amasaha 7 mbere yuko umukino utangira, ibintu bitamenyerewe muri Ruhago doreko urutonde rwabakinnyi babanza mukibuga rusohorwa isaha imwe mbere yuko umukino utangira.

7. Umunyarwandakazi w’ umuforomo akanaba umubyaza Mukansanga SALIMA wayobotse iyo gusifura ruhago yakoze amateka yo kuba umugore wambere uyoboye umukino mugikombe cy’Afrika cy'abagabo nkumusifuzi wo hagati.

 8. Mbere y’umukino wahuje Mauritania na Gambia, Mauritania yacurangiwe indirimbo yubahiriza Igihugu cya Mauritania itariyo Inshuro Ebyiri kunshuro ya Gatatu iyari icuranzwe ihagarikwa itarangiye kuko iyo itagikoreshwa muricyo gihugu. Umuhesha wamagambo yasabye abakinnyi ko bayiririmbira ntabyuma bikoreshejwe Captain Aboubakar Kamara abitera utwatsi.

9. Mumukino wanyuma wahuje Misiri na Senegal, Captain wa Misiri Muhamed Salah yagaragaye aburana n'umusifuzi atishimiye imyanzuro yafashe mukibuga umusifuzi nawe imbere ya Camera ntiyatinya gufata amakarita n’ifirimbi abiha Salah ngo nawe ayobore umukino uko yunva byagakwiye kugenda, Gusa Salah arabyanga.

10. Amazina ya bamwe mubakinnyi bakinira Ikipe y'igihugu ya Zimbabwe yatangaje abatari bake muriki gikombe cya Afrika, murayo yatangaje benshi harimo; Never, Knowledge, Godknows na Admiral

Utwo ni tumwe m’udushya twinshi twaranze Igikombe cy’Afrika cyaraye cyegukanwe na Senegale bwambere mu mateka byanatumye hatangwa umunsi wikiruhuko mugihugu hose muri Senegale hishimirwa intsinzi.