Abafana bemerewe kureba imikino ya BAL izabera muri Kigali Arena

Minisitiri wa Sport, Munyangaju Aurore Mimosa yasobanuye ko abafana bazareba imikino ya BAL

May 14, 2021 - 20:54
May 14, 2021 - 20:58
 0
Abafana bemerewe kureba imikino ya BAL izabera muri Kigali Arena

Iyi mikino ya Basketball Africa League izatangira kuri iki cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021 kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 5000, 7,000 n’ibihumbi10,000. Minisitiri Munyangaju yasobanuye ko abafana nubwo bemerewe kwinjira ari uko berekanye ibizami byo kwisuzumisha Coronavirus mu masuzumiro yemewe na Leta. Andi mabwiriza ni ukubahiriza intera ya metero no kwambara agapfukamunwa. Iri rushanwa rizamara ibyumweru bibiri. Basketball Africa League ni irushanwa ribera hanze ya Amerika rikazahuza amakipe 12 yo muri Afurika.