Ubuzima bwa Haaland buhangayikishije umutoza we, Pep
Pep Guardiola yatangaje ko ahangayikishijwe nuko Haaland ameze, bitewe n'umukino wabahuje n'ikipe yahozemo, Borussia Dortmund.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, umutoza mukuru wa Manchester City, Pep Guardiola yatangaje ko umwataka we, Erling Haaland atarakira neza imvune yagiriye mu mukino wabahuje na Borussia Dortmund mu kwezi gushize. Yagiriyemo imvune y'ikirenge yatumye asiba imikino yakurikiyeho irimo uwabahuje na Sevilla ndetse na Leicester.
Pep yavuze ko nubwo yamukinishije mu mukino uheruka kubahuza na Fulman kuri sitade ya Etihad yatsinzemo igitego cyabahesheje amanota atatu; bibiri bya Manchester City kuri kimwe cya Fulman, ngo ntiyarameze neza. Ibyo bikamuhangayikisha ko ashobora gusiba imikino iri imbere; hari umukino afite kuri uyu wa Gatatu wa Carabao Cup azahuramo na Chelsea. Hari kandi n'uwo mu mpera z'icyi Cyumweru wa shampiyona y' Abongereza azahuramo na Brentford.
Uyu mutoza kandi yahamije ko nta gufwa Haaland yavunitse, ngo yagize ikibazo mu ngingo, mu magufwa yo ku kirenge,bityo bishobora gutuma akira vuba.
Yagize ati;" Ntabwo ameze neza. Ntibirasobanuka neza niba azakina iyi mikino dufite imbere."
Erling Haaland ni umusore w'imyaka 22, yaje muri Manchester City avuye mu ikipe yo mu Budage ya Borussia Dortmund. Akaba amaze gutsinda ibitego 18 mu mikino 12, amaze gukina muri shampiyona y'Abongereza mu mwaka w'imikino wa 2022/2023.
