Yannick Mukunzi yajyanye n’umuryango we muri Sweden[AMAFOTO]

Umukinnyi Yannick Mukunzi yajyanye n’umuryango we wose muri Sweden aho asanzwe akinira ikipe ya FC Sandvikens. Ni nyuma yuko Yannick Mukunzi yari amaze gukina umukino wahuje ikipe y’igihugu y’U Rwanda, Amavubi, n’ikipe ya Cameroon. Umukino wabereye i Douala muri Cameroon.

Apr 5, 2021 - 16:09
 0
Yannick Mukunzi yajyanye n’umuryango we muri Sweden[AMAFOTO]

Mukunzi Yannick yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Iribagiza Joy bafitanye umwana ku Italiki ya 20 Mutarama 2019,mbere yo kwerekeza muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu.

Umukinnyi Yannick Mukunzi wakinaga hagati mu ikipe ya Rayon Sports yahisemo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko n’uyu mukunzi we Iribagiza nyuma y’igihe kinini bari bamaze bakundana.

Yannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi bakundwa n’abakobwa benshi ariko ntiyigeze ahwema kugaragaza ko akunda cyane Iribagiza Joy ku mbuga nkoranyambaga ze,kuko ataterwaga ipfunwe no kuba bahateranira imitoma cyangwa se ngo abure kuba yamu-Postinga.

Nyuma y’igihe kinini bakundana,Mukunzi Yannick na Iribagiza Joy bahisemo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse babihamya mu ndahiro bakoreye imbere y’amategeko.Ku itariki ya 13 Nzeri 2016,nibwo aba bombi bibarutse umwana wabo w’imfura bise Ethan Mukunzi.Ku italiki ya 23 Mutarama nibwo Mukunzi Yannick yerekeje mu gihugu cya Sweden gutangira gukina nk’uwabigize umwuga.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175