Arsène Wenger na Gianni Infantino bari mu Rwanda

Arsène Wenger watoje Arsenal kuva mu 1996-2018 na Gianni Infantino baraye muri Kigali Serena Hotel

May 14, 2021 - 20:52
May 14, 2021 - 21:10
 0
Arsène Wenger na Gianni Infantino bari mu Rwanda

Arsène Wenger watoje Arsenal kuva mu 1996-2018 kuri ubu ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA na Gianni Infatino uyiyobora bari mu Rwanda. Bitabiriye inama ya CAF (impuzamashyirahamwe ya ruhago muri Afurika) izaterana ejo tariki 15 Gicurasi 2021 izabera I Kigali. Umufaransa wamamaye nk’umutoza wa Arsenal, Arsène Wenger, ari mu Rwanda aho azitabira Inama y’Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 muri Serena Hotel. Arsène Wenger ari kumwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino, aba bombi bakazitabira Inama y’Inteko rusange ya CAF izayoborwa na Perezida wa CAF Dr Patrice Motseppe. Imwe mu ngingo zizagarukwaho ni umushinga wa Miliyari y’Amadolari yo kubaka Sitade mu bihugu binyamuryango bya CAF aho ku rutonde rw’ibihugu 56, ibihugu 22 muri byo nta Sitade mpuzamahanga bifite bizemerera kwakira amarushanwa nyafurika cyangwa indi mikino mpuzamahanga. Arsene Wenger Ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA ari mu Rwanda nk’uzatanga inama ku cyakorwa muri Afurika kugira ngo ruhago yaho itere imbere mu buryo bwose. Arsene Charles Ernest Wenger OBE yamamaye muri Arsenal aho yatangiye kuyitoza mu mwaka wa 1996 kugera mu mwaka wa 2018. Bimwe mu bihe abakunzi ba Arsenal bamwibukiraho ni ukubaka Sitade Emirates ndetse no gutwara igikombe cya Shampiyona muri 2002 adatsinzwe.