Tonzi yasohoye indirimbo 'Abba' iri kuri Album ya munani-Video

Tonzi yashyize hanze indirimbo ya gatatu yise ''Abba' iri kuri Album ya munani ari gutegura

May 13, 2021 - 15:42
May 13, 2021 - 15:58
 0
Tonzi yasohoye indirimbo 'Abba' iri kuri Album ya munani-Video
Tonzi yasohoye indirimbo 'Abba' iri kuri Album ya munani-Video

Uwitonze Clementine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tonzi yasohoye iyitwa’’Abba’’ ikaba iri mu rurimi rw’igiswahili n’icyongereza gike.

Ni indirimbo aba ahamya Imana ko ari umubyeyi kandi akaba aticuza kuba yarayikurikiye. Ati:’’Nkwijeje ko ntazicuza kugukurikira’’. Ni izina avuga ko yahisemo ashaka kumvikanisha ko Imana ari umubyeyi. Mu kiganiro kigufi kuri telefoni yabwiye TheFacts.rw ko iyi ndirimbo ari iya gatatu mu zizasohoka kuri album ya munani ari gutegura. Yongeyeho ko yayanditse afatanyije n’inshuti ye isanzwe izi igiswahili, na we akaba asanzwe azi kukivuga dore ko yavukiye agakurira muri Repubulibuka ya Demokarasi ya Kongo.

Mu nyikirizo yayo aba aririmba ko Imana ari igitangaza kandi ari nziza kuri we. Bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki wa Tonzi barimo Serge Iyamuremye bagiye mu nsi y’iyo ndirimbo kuri shene ya YouTube bagira icyo bayandikaho ariko kandi Tonzi harimo abo yagiye asubiza barimo Serge Iyamuremye na we usanzwe ari icyamamare muri gospel. Tonzi yasobanuye ko afata umwanya agasubiza abashoboka. Ati:’’Serge Iyamuremye ni umwana wange yatangiye kuncurangira mu 2007 urumva ni uwo mu muryango mugari w’ivugabutumwa kandi ni umuhanzi w’umuhanga’’.Tonzi ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’amezi abiri asohoye ‘’Umukunzi’’. Ubundi ijambo Abba rikomoka mu giswahili rikaba rikoreshwa ugiye guhamagara inshuti yawe. Icyokora Tonzi avuga ko yarihisemo ashaka kwita Imana umubyeyi we. Yasoje asaba abafana be kumushyigikira bagasangiza iyo ndirimbo abandi mu rwego rwo gusakaza inkuru nziza.

Amajwi yayo yakozwe na Mok vybz naho amashusho atunganywa na ElielFilmz.

Reba ''Abba'' ya Tonzi