Alliah Cool agiye kongera gushyira hanze filimi

Umukinnyikazi wa filimi Alliah Cool agiye gushyira hanze filimi izaza ikurikiye iye ku giti cye yashyize hanze mu mwaka wa 2021.

Apr 23, 2023 - 07:02
Apr 23, 2023 - 07:11
 0
Alliah Cool agiye kongera gushyira hanze filimi
Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool yateguje filimi ye nshya, (photo; Internet)

Umwe mu bakinnyikazi ba filimi beza bo mu rw'imisozi igihumbi Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool yaciye ku rukuta rwe rwa Instagram ahishurira abantu ko umushinga wa filimi ye wari umaze igihe ugiye kugera ku musozo bityo azahita ayishyira hanze mu minsi mike iri imbere. Ni filimi yayobowe n' Umunya-Nigeria, Stanley.

Uyu Alliah Cool uherutse kumurika inzu igeretse yiyujurije, akanahishura ko yibarutse, yashyize kuri Instagram amashusho magufi yo muri iyo filimi, amashusho yayo yafatiwe ndetse akanatunganyirizwa i Kigali. Yahise aboneraho umwanya wo guteguza abantu iyo filimi ko iri hafi gusohorwa.  Yayobowe n' Umunya-Nigeria uherutse kwegukana kimwe mu bihembo byatangiwe muri Rwanda International Movie Awards, Stanley Ajalaja.

Nishyirwa hanze izaba ije ikurikiye iyo yashyize hanze mu mwaka wa 2021, yise "Alliah The Movie." Ni filimi yakunzwe cyane bitewe n'uburyo ikoze neza. Byahishuwe ko ari nayo yamwambukije imipaka agera i Lagos muri Nigeria. Byatumye kandi agirwa na ambasaderi w' Umuryango w' Abibumbye ku Isi mu Ishami rishinzwe amahoro, ubu asigaye yitwa Amb. Alliah Cool.

Amb. Alliah Cool, (photo; Internet)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.