Byagendekeye gute umukinnyi wandikishije imitungo ye yose ku mugore?

Hashize iminsi havugwa inkuru y' Umunya-Maroke, Achraf Hakimi wandikishije imitungo ye yose kuri nyina. Ku rundi ruhande hari Umunya-Zimbambwe, Tandai Ndoro wafashe umwanzuro wo kwandikisha imitungo ye yose ku mugore we. Dore uko iby'urukundo rwabo byarangiye.

Apr 23, 2023 - 12:07
Apr 23, 2023 - 12:15
 0
Byagendekeye gute umukinnyi wandikishije imitungo ye yose ku mugore?
Tandai Ndoro na Thando Maseko bakirebana akana ko mu ijisho, (photo; Internet)

Nta kwezi kurashira inkuru ibaye kimomo ko umukinnyi w'Umunya-Maroke, ukinira ikipe ya PSG mu Bufaransa, Achraf Hakimi  amenyekanyeho kwandikisha imitungo ye yose kuri nyina. Yagiye gutandukana n'umugore we, basanga nta kintu na kimwe afite. Hari indi nkuru igaragaza umukinnyi w' Umunya- Zimbambwe, Tendai Ndoro warushinze n'umukobwa witwa Thando Maseko, maze urukundo ruramunogera yandikisha imitungo ye yose ku mugore. Batanye nta na kimwe yasigaranye.

Uyu mukinnyi Tendai Ndoro wigeze kwatakira ikipe y'igihugu ya Zimbambwe yashakanye n' Umunya- Afrika y' Epfokazi Thando Maseko. Muri iyo myaka yahise afata umwanzuro wo kwandikisha imitungo ye yose ku mugore we.

Igitangazamakuru GistMania.com cyagaragaje ko uwo mukinnyi yarafite imodoka, inzu n'ibindi bintu by'agaciro abimwandikishaho.

Iminsi yaje kuba mibi  mu muryango wabo havukamo amakimbirane, umugore yafashe umwanzuro wo gutandukana na we, ahita yegukana bya bintu byose Tendai Ndoro yaruhiye.

Abantu bakimara kumenya iyo nkuru baciye ku mbuga nkoranyambaga batuka uwo mugabo wemeye guharira ibintu bye byose uwo bashakanye. 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.