Habonetse undi mugore wahamije ko yabyaranye na Davido

Mu gihe umuhanzi rurangiranwa Davido ari gukora ibitaramo bimenyesha alubumu "Timeless" aherutse gusohora, umukobwa wituriye mu Bwongereza yavuze ko bafitanye umwana w'umuhungu wujuje imyaka 3.

Apr 23, 2023 - 16:00
Apr 23, 2023 - 16:19
 0
Habonetse undi mugore wahamije ko yabyaranye na Davido
Uwo ni we Larissa London bivugwa ko yabyaranye na Davido, (photo; Internet)

Umuhanzi karundura w' Umunya- Nigeria, David Adeleke Adedeje uzwi nka Davido akomeje kuvugwa mu bitanganzamakuru bijyanye n' alubumu aherutse gushyira hanze "Timeless" n'abagore bavuga ko babyaranye. Ubu ugezweho ni uwitwa Larissa London wavuze ko ari kwishimira umwana wabo  wujuje imyaka 3.

Nyuma yo kuvugwaho ko Davido agiye kubyarana n'Umunya-Togokazi, uwitwa Larissa yaritaye mu gutwi maze asangiza bamwe ko afitanye umwana na Davido uwo mwana ngo akaba aherutse kuzuza imyaka 3. Mu mashusho yasangije abamukurikira yirinze kubyatura ariko agenda abica ku ruhande.

Igitangazamakuru Gist Lover.com cyanditse ko muri Kanama 2022, Davido yigeze guhishura ko afite undi mwana w'umuhungu utazwi na benshi witwa Dawson. Uwo ni we muhungu w'uwo Larissa wujuje imyaka itatu.

Uyu Larissa uzwi nk'umuhanzikazi ukora mu by'ubwiza mu mujyi wa London mu Bwongereza, ibyasangijwe ku mbuga nkoranyambaga biragaragaza ko yibarutse undi mwana muri Werurwe uyu mwaka agasaba Davido kuzirikana inshingano nk'umubyeyi kuri we.

Ubu umugore uzwi neza wa Davido ni Chioma Rowland. Bakaba baherutse gukora ubukwe mu buryo bw'ibanga.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.