Ese Sadio Mane yakoze ubukwe? Menya byinshi kuri we

Iki ni ikibazo kibazwa na benshi muri iy' Isi, igisubizo nyacyo ntikiboneke.

Feb 11, 2022 - 21:47
Feb 11, 2022 - 21:39
 0
Ese Sadio Mane yakoze ubukwe? Menya byinshi kuri we

Umunyamuziki nyarwanda, Zizou Alpacino yasohoye indirimbo nshya"Ubanza Nkuze" yahurijemo abahanzi barimo Safi Madiba, King James, Bruce Melody. Ni indirimbo igaruka ku bantu bakuze batarakora ubukwe. Umukinnyi wa Liverpool akaba n' uwa Senegal yatwaye igikombe cy'Afrika, AFCON 2021,Sadio Mane na we ari muri abo bantu bakuze batarakora ubukwe. Dore ko afite imyaka 29. Ibyo bigatuma abantu bamwibazaho cyane. 

Uretse kuba azwiho kuba afite agatubutse n' ubwamamare buterwa n'ubuhanga bwe mu mupira w'amaguru. Nta mugore we azwiho.

Nyuma yo gutwara igikombe cy'Afrika, AFCON 2021, hakomeje guhwihwiswa ko yaba ari mu rukundo n' umunyamakurukazi akaba n'umwanditsi, Melissa Reddy wanditse igitabo"Believe Us"( Mutwizere), avugamo ubuhanga bw' umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp wazamuye urwego  rw'imikinire ya Liverpool. Akorera mu Bwongereza.

Bamwe mu nshuti za hafi zaba bombi bemeza ko ari ikinyoma. Ubu harakibazwa ibijyanye n'ubukwe ku ruhande rwa Sadio Mane.

Melissa Reddy uvugwa mu rukundo na Sadio Mane,(Melissa Reddy's Instagram photos).

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.