Urubuto rwa" pome"ni ingenzi ku buzima bwa muntu, menya byinshi kuri yo

Pome ni rumwe mu mbuto zidakunzwe na benshi kandi ari inkingi ya mwamba ku buzima bwa muntu.

Feb 12, 2022 - 13:05
Feb 12, 2022 - 13:00
 0
Urubuto rwa" pome"ni ingenzi ku buzima bwa muntu, menya byinshi kuri yo

Umubiri wa muntu ukenera imbuto zitandukanye kugira ngo ubeho neza. Pome ni rumwe mu mbuto zakuriwe ingofero n' abatari bake batuye Isi. Dore ko abafaransa bafasha iya mbere bagira bati;" Pome imwe ku munsi yirukana umuganga(une pomme par jour chasse le médécin)." Bashaka kuvuga ko uramutse uriye pome imwe ku munsi byatuma udahura n'indwara zatuma ujya kwa muganga. 

Uru ni urubuto rutamenyerewe mu Rwanda, ruzwi cyane n'abanyamujyi, ni na ho zikunda kuboneka cyane. Bamwe barazirengagiza kuko batazi akamaro kazo. Nyamara byagaragaye ko zigabanya ibinure mu mubiri ku kigero cya 24%. Ibi bikaba byarinda uwaziriye indwara y'isukara n' umubyibuho ukabije.

Igitangazamakuru gikunda kwandika ku buzima, Academy Nutrition and Diabetes cyatangaje ko hari ubushashatsi bwakozwe ku bagore 160 batakibyara, ni bo bakunda kwibasirwa n' indwara y' umutima.

Abagera kuri 80 bafataga pome ebyiri ku munsi abandi 80 bagafata imbuto zisanzwe. Nyuma y' amezi atandatu basanze abafashe pome baragabanyije ibinure ku kigero cya 24%. Abandi 80 bafashe imbuto zisanzwe,  basanze ntacyahindutseho.

Dore ibintu by'ingenzi bigize pome:

Pome igizwe n'amazi kuva kuri 84% kugeza kuri 93%. 1.30% sucres réducteurs. Ikagira na Esters. Igira kandi n'ibitera ingufu. Ifasha kandi mu gusohora inkari. Ifasha kwirukana ibyitwa urea mu mubiri.

Igira akandi kamaro gakomeye cyane mu mubiri harimo ko ifasha umubiri gukomera, isukura mu mubiri,  yica udukoko two mu mara, igabanya n'ibyitwa cholésterol.

Hari indi mimaro ya pome:

1. Umugore urya pome aba afite amahirwe agera kuri 28% yo kutarwara diyabete y' ubwoko butandukanye.

2. Pome irwanya indwara yo gusaza ku bwonko.

3. Umuntu urya pome aba afite amahirwe angana na 23% byo kutarwara kanseri.

4. Irinda umuntu wayiriye kuribwa mu nda, gucibwamo no kwituma bikomeye.

5. Kurya pome bihindura amenyo umweru bikayarinda n' indwara.

Abenshi  barya pome ikiri mbisi ariko burya ishobora no gutekwa mu ifuru.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.