OMS yemeza ko abantu barenga 6 000 barwaye monkeypox kwisi yose.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko rizaterana inama yihutirwa nyuma yuko mu bihugu 58 hagaragaye abarenga 6 000 by’banduye ikorezo cya monkey pox.

Jul 7, 2022 - 17:04
 0
OMS yemeza ko abantu barenga 6 000 barwaye monkeypox kwisi yose.

OMS yemeza ko abantu barenga 6 000 barwaye monkeypox kwisi yose.


Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu kiganiro n'abanyamakuru i Geneve yavuze ko iki kigo kizongera guterana inama ya komite kugira ngo yigekuriki cyorezo gihangayikishije ndetse na OMS ikaba ikangurira abantu kukirinda.
Tedros yagize ati: "Nkomeje guhangayikishwa n'umuvuduko virusiirigukwirakwiraho ku isi hose."

Ati: “Kugeza ubu Uburayi burugarijwe, gusa ndateganya kongera guhura na komite ishinzwe ubutabazi bityo tukiga kuri epidemiologiya iriho ndetse n’ihindagurika ry’iki cyorezo, no gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana na cyo”.

Tedros yavuze ko kutipimisha bivuze ko hari ibindi byago bya ma cases menshi atamenyekana, akomeza avuga ko 80% by'abacyanduye biri mu Burayi.
Hagati aho, minisiteri y’ubuzima ya Ecuador kimwe na Singapore na Repubulika ya Dominikani yemeje ku wa gatatu ko iyindwara yahagaragaye.

 ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) cyatangaje ko muri Amerika, abipimisha ikicyorezo bikubye kabiri nyuma y’ikigo cya Laboratoire ya Amerika (Labcorp).

kugirango bapime abantu benshi, Labcorp izatangira gupima monkeypox ikoresheje ikizamini cya orthopoxvirus ya CDC (yerekan virusi zose ziterwa na orthopoxvirus, harimo na monkeypox)."

Sputnik yatangaje ko Labcorp izashobora kurangiza ibizamini bigera ku 10 000 buri cyumweru,aho bizaba byikubye kabiri ugereranyije na CDC ya Laboratoire .