Gasabo: Hamenyekanye icyateye impanuka yaguyemo abantu barenga 10

Abantu basaga 10 bahitanwe n'impanuka y'ubwanikiro bw'ibigori mu murenge wa RUSORORO akarere ka Gasabo kuri uyu wa gatanu

Feb 4, 2023 - 21:00
Feb 4, 2023 - 21:17
 0
Gasabo: Hamenyekanye icyateye impanuka yaguyemo abantu barenga 10

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Gashyantare 2023, Nibwo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo Akagali  ka Gasagara abasaga 11 bapfuye nyuma yuko bagwiriwe n'ubwanikiro bw'ibigori.

Nubwo hatamenyekanye neza icyatumye ubu bwanikiro bugwa bukanahitana abatari bake inzego zitandukanye zirimo n'izu mutekano ndetse n'abasanzwe bahakorera bahurije ku kintu kimwe cy'uko kugwa kwabwo gushobora kuba  kwatewe n'uburemere bw'ibigori ndetse no kuba ubu buhunikiro bwari bushaje nkuko BTN TV ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Nyuma y'iyi mpanuka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Rusororo, NSABIMANA Matabishi Desire yatangarije itangazamakuru ko hataramenyekana neza umubare w'abahaburiye ubuzima ndetse kandi akomoza ku gishobora kuba cyateye iyi manuka.

Yagize ati “ saa tatu za mu gitondo nibwo twamenye iyi nkuru y'incamugongo, Birashoboka ko iyi mpanuka yaba yatewe n'uburemere bw'ibigori byari biri muri ubu bwakinikiro bwageragamo akayaga byatumye buriduka bugahirima noneho ibigore n'ibiti bikagwa ba nyakwigendera hejuru".

Uyu muyobozi nubwo atamenye umubare w'abahaguye yavuze ko  uburemere bw’iki kibazo bushobora gutuma umubare w'iyongera.

Abapfuye ndetse n'abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro bya Masaka.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366