Gasabo-Ndera: RDO yabasobanuriye ibibi bya Malaria nabo bayizezea kuyirandura burundu

Aba baturage nabo nyuma yo gusobanurindwa iyi ndwara bafashe ikemezo cyo gushyira mu bikorwa ubu bukangurambaga ndetse banizeza uyu Muryango Udaharanira Inyungu za Leta ko bagiye gufata iya mbere maze bakayirandura burundu.

Jan 19, 2023 - 08:53
Jan 19, 2023 - 10:26
 0
Gasabo-Ndera: RDO yabasobanuriye ibibi bya Malaria nabo bayizezea kuyirandura burundu

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023, Nibwo umukozi w'Umuryango Udaharanira Inyungu za Leta, Rwanda Development Organisation yasobanuriye abantu batandukanye ibibi by'indwara ya Malaria n'uko yakwirindwa mu mukino w'irushanwa Umurenge KAGAME Cup wari wahuje ikipe y'umurenge wa Ndera n'iyu murenge wa Rusororo.


Ni umukino warangiye umurenge wa Rusororo ukomeje kuri penariti 4 kuri 2 za Ndera nyuma yuko bari banganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Uyu mukino wari uryoheye ijisho, wari witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye barimo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye, ababyeyi batandukanye ndetse n'urubyiruko. Hatangiwemo ubukangurambaga butandukanye burimo, kuzigama amafaranga bakoreshe umurenge Sacco, kurwanya no kwirinda SIDA, Kurwanya Malaria ndetse hanapimwe kubuntu indwara zitandura zirimo na Diabette.


Umukozi akaba umuhuzabikorwa wa Project yo kurwanya Malaria mu karere ka Gasabo, Pauline KAYISIRE yafashe umwanya munini maze atangira asobanurira aba baturage barimo n'abana bakiga iyi ndwara ya Malaria ihangayikishije abatari bake hirya no hino ku Isi ibimenyetso byayo, uko ifata n'uko yakwirindwa.


Yagize ati " Malaria ni indwara itoroshye yica umwanya uwari wo wose k'uwayanduye, mu gihe itaranduwe yahitana abatari bake natwe turimo".


Akomeza ati" Malaria ni indwara ishegesha umubiri iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa parasites zitwa plasmodium, igakwirakwizwa ku bantu no kurumwa n’umubu w’ingore w’anophele uba ufite plasmodium. Bityo rero turasabwa twese kugira uruhare mu kuyirandura burundu duhereye aho tuba, aho dukorera naho duca".

Aba baturage nabo nyuma yo gusobanurindwa iyi ndwara bafashe ikemezo cyo gushyira mu bikorwa ubu bukangurambaga ndetse banizeza uyu Muryango Udaharanira Inyungu za Leta ko bagiye gufata iya mbere maze bakayirandura burundu.

Malaria ni indwara igenda izahaza umubiri gahoro gahoro, twavuga ko igabanyijemo ibice 2; iyoroheje ndetse n’iy’igikatu.

Kugeza ubu hari ubwoko 5 bw’izi parasites zitera malaria mu bantu, gusa 2 muri bwo nibwo buzahaza benshi cyane; plasmodium falciparum na plasmodium vivax.


Ibimenyetso bya malariya yoroheje akenshi bitangira kugaragara nyuma y’iminsi 10 na 15, hari n’igihe biza byongera bigenda, ku buryo ushobora gukeka ko utanarwaye cg ukaba wabyitiranya n’ibicurane.


Bimwe muri ibi bimenyetso bikaba birimo Umuriro, Kuribwa umutwe, Kuruka kimwe no kuzungera bishobora kuba ku bana bato, Kumva ufite imbeho ukaba wanatitira,Kubira ibyuya biherekejwe no kumva unaniwe cyane.


RDO k'ubufatanye na RBC bafite intego nyamukuru ndetse n'inshingano bafite zirimo gukora ubukangurambaga ku kurandura Malaria kuri muturage wese utuye mu Rwanda umuturage wese abigizemo uruhare insanganyamatsiko iragira iti kurandura Malaria bihera kuri Njye.

Ikindi kandi nuko RDO k'ubufatanye na Leta y'u Rwanda bafite intego yo kubaka igihugu mukuzamura ubukungu bw'igihugu binyuze mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi ndetse no kuzamura imibereho myiza y'Abanyarwanda.

RDO ( RWANDA DEVELOPMENT ORGANIZATION) yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1995 ikaba ikorera mu turere 29 muri 30 tugize igihugu cy'u Rwanda.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366