Impamvu abagore bakunda gutaka iyo barimo gutera akabariro

Abagore bakunda gutaka cyane iyo batera akabariro bamwe bagakeka ko baba barimo kubabara naho abandi bagakeka ko byaba ari ibyishimo, ibi byose bivugwa biba bishingiye ku bitekerezo by'umuntu umwe.

Oct 22, 2022 - 09:35
Oct 22, 2022 - 10:04
 0
Impamvu abagore bakunda gutaka iyo barimo gutera akabariro

Ubusanzwe ibyishimo byo ku mpera mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina biherekezwa no kuniha cyangwa se gutaka.

nk’uko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Central Lancshire babigaragaje, bamwe mu bagore babikora kubera izindi mpamvu.

Ubushakashatsi bwabo bwakorewe ku bagore 71 bari hagati y’imyaka 18 na 48.

Ibibazo abo bagore babajijwe byaganishaga ku byishimo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina n’uburyo bukoreshwa kugira ngo babigereho.

Ibisubizo byerekanye ko 87% by’ababajijwe baniha ku bwo gutera akanyabugabo uwo basangiye igikorwa no gutuma yumva amerewe neza. Abagera kuri 66% bavuze ko baniha kugira ngo bafashe bagenzi babo kurangiza neza kandi ko bibafasha [abagore] kwirukana umubabaro cyangwa umunaniro.

Ku rundi ruhande abagabo bo bahitamo gutuza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ronald Levant wahoze ari perezida w’ihuriro ry’Abanyamerika b’abahanga mu by’imitekerereze akaba umushakashatsi ku by’imyitwarire y’ab’igitsina gabo, yavuze ko ibyo bifitanye isano n’uburyo umuco gakondo mu bihugu byinshi ukumira ab’igitsina gabo kugaragaza amarangamutima yabo.

Ati “ Abagabo bamwe uhereye mu bwana bwabo bigishwa ko mu gihe barakaye, batagomba kurira.”

Ibyo ngo bikomeza kubakurikirana no mu myaka y’ubukure no mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Chekhov Journalist ✅