Wakwemerera umwana wawe gukoresha imbuga nkoranyambaga afite imyaka ingahe?

Ese ni ku myaka ingahe umwana aba yemerewe gukoresha no kwisanzura ku mbuga nkoranyambaga ?

Jul 26, 2022 - 01:51
Jul 26, 2022 - 02:01
 0
Wakwemerera umwana wawe gukoresha imbuga nkoranyambaga afite imyaka ingahe?

Turi mu isi yimbuga nkoranyambaga. Dukoresha terefone zacu mubintu byose; imyidagaduro, uburezi, itumanaho, ibikorwa byimari, ubuzima n'ibindi. Bivuze ko serivisi nyinshi zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. 
Nubwo twishimira ibigezweho kandi tugaterwa ishema n'ibyo tubonaho, akenshi kuri enterineti habaho byinshi bishobora kuyobya umwana wawe mu buryo buziguye cyangwa butaziguye . Ibi ni ba cyane nk'uko umwana yajya ku mbuga gutyo maze akareba amashusho y'urukozasoni kandi ari na muto bishoboka . 

Ushobora gushyiraho igenzura ryababyeyi kuri porogaramu zimwe nka Netflix na Youtube kugira ngo ukumire nibura abana benshi bari kwangizwa n'ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga. 

Imbuga nkoranyambaga nyinshi zifite imyaka abazikorwsha baba bujuje uko baba batekereza ko badashyizeho uwo mupaka abenshi bagwa mu mutego batabizi. Ni inshingano z'umubyeyi mu gufata ikemezo niba umwana we akuze bihagije kugira ngo agire konte mbuga nkoranyambaga. Ni ngombwa kandi kumenya umwana wawe, mbere yo kumuha ubwo bwisanzure. 

Impamvu ibi bifite akamaro

Imbuga nkoranyambaga zishobora gutera ibibazo byinshi mumitekerereze nko guhangayika, kwiheba,  igitutu cyurungano gishora abantu mu gufata byemezo bahubutse akenshi bikababyarira ikibi, gukoresha imitekerereze idahwitse ukanayobya umuntu mu buryo budakwiye.

Kwegurira abana imbuga nkoranyambaga ntabwo ari byo byagakwiye kuba inkingi y'urufatiro mu buzima bw'umwana ahubwo yagakwiye gutoza kuba umugabo nyamugabo Kandi ufite ibitekerezo bimwubaka bikanahindura sosiyete mu buryo buruta ubwo isanzwemo. 
Mubashishikarize ibitabo, filime na Tv kwerekana, siporo, ubuhanga nko kubyina, gucuranga piyano n'imikino nka chess, scrabble na monopoly.
Porogaramu nyinshi zo ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko abana bagomba kuba bafite nibura imyaka 13 mbere yo kubona interineti, ariko porogaramu zimwe ni mbi cyane kurusha izindi.

Kuri porogaramu nka Tik Tok, Twitter na Snapchat, impuguke nyinshi za cyber naba psychologue bavuga ko imyaka 16 ari imyaka myiza cyane yo gutangira gukoresha izi porogaramu kubera urwego rwa poronogarafiya, ubwambure ndetse n’abantu mu mibanire cyangwa mu bashakanye byerekana ibintu bigaragara.

Nubwo bimeze bityo, ni ngombwa kumenya amakuru agezweho nkuko natwe turi mubihe bya digitale, ariko tugomba no gushyiraho igenzura aho kugengwa n'imbuga nkoranyambaga