Abantu 158,898 bamaze gukingirwa Covid-19 abanduye biyongeraho 83

Mu minsi ibiri ishize mu Rwanda abantu 158,898 bamaze gukingirwa #COVID19. Harimo 83,842 bakingiwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Weurwe 2021.

Mar 8, 2021 - 06:27
Mar 8, 2021 - 08:24
 0
Abantu 158,898 bamaze gukingirwa Covid-19 abanduye biyongeraho 83

Ku wa Gatandatu habonetse abarwayi bashya 83, hakira 59 na ho abakirwaye ni 1,442 barimo 11 barembye.

Uyu munsi nta wapfuye, abamaze gupfa baracyari 267.

Abakingiwe bose hamwe ni 158,898 ( barimo 83,842 bashya).

Amakuru yose ajyanye na Covid-19:

Abanduye bose:19,509.
Hakize:59.
Abakize bose:17,810.
Ntawapfuye bityo abamaze gupfa bose bagumye ari 267.
Abakirwaye:1,442
Abarembye:11
Hakingiwe:83,842 bashya.

Nubwo abaturarwanda batangiwe gukingirwa, bakomeza kugirwa inama yo gukomeza kwirinda no kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima.

Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Hirya no hino mu turere tugize u Rwanda, abaturage bakingiwe ku ikubitiro icyorezo cya COVID19 bishimiye iki gikorwa bakigaragaza nk’igihamya cy’ uko Guverinoma y’u Rwanda ishyira abaturage ku isonga.

Ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi abakingiwe COVID-19 bashmiye Leta y’u Rwanda uburyo isaranganya ibyiza by’Igihugu nta guheza.

Abandi bishimiye kugingirwa ku ikubitiro icyorezo cya COVID19 ni abatuye mu Murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru. Abatuye aka gace kigizweho ingaruka n’ ibitero bya FLN, bashimiye Leta y’ u Rwanda uburyo ishyira umuturage ku isonga.