Zimbabwe yasohoye ibiceri bya zahabu

Mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro no guta agaciro kw'ifaranga, Zimbabwe yashyizeho ibiceri bya zahabu

Jul 27, 2022 - 20:17
Jul 27, 2022 - 20:17
 0
Zimbabwe yasohoye ibiceri bya zahabu

Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu ya Zimbabwe, John Mangudya yavuze ko hasohotse icyiciro cya mbere cy’ibiceri 2000 bya zahabu byiswe ‘Mosi-oa-Tunya’, bisobanura ‘Victoria Falls’.

Abazagura ibi biceri bazaba bemerewe ku bigurisha mu mafaranga yaba imbere mu gihugu no mu mahanga. Igiceri kimwe cya zahabu gihagaze amadolari y’Amerika 1,824 cyangwa 805, 745,35 by’amadolari ya Zimbabwe.

Ababigura bemerewe kubigurisha muri kasha nyuma y’iminsi 180 uhereye igihe babiguze.

Mangudya yongeyeho ko biteze impinduka zigaragara mu bikorwa bitandukanye nko kuzamuka ku bukungu bw’igihugu binyuze mu ivunjisha ry’amafaranga y’ibindi bihugu nk’amadolari, ama-pound n’ayandi azafasha mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.