Bahavu wamenyekanye muri ‘City Maid’ yakoze ubukwe Yanditswe na Kuya 28 Gashyantare 2021 saa 04:41

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri filime y’uruhererekane, City Maid, akaba agezweho mu yo yise “Impanga”, yakoze ubukwe na Ndayirukiye Fleury uzwi nka ‘Legend’ bari bamaze igihe bakundana.

Mar 1, 2021 - 08:27
Mar 6, 2021 - 20:12
 0
Bahavu wamenyekanye muri ‘City Maid’ yakoze ubukwe Yanditswe na  Kuya 28 Gashyantare 2021 saa 04:41

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021 i Nyarutarama.

Umwe mu nshuti za Bahavu watashye ubu bukwe yabwiye IGIHE ko bwari bwitabiriwe n’abantu batandukanye b’inshuti ze barimo Uwineza Nicole uzwi nka Mama Beni muri filime y’uruhererekane ya City Maid n’abandi batandukanye ariko bake kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

Tariki 17 Ukuboza 2020 Bahavu na Ndayirukiye bari basezeranye mu mategeko, icyo gihe Ndayirukiye yabwiye IGIHE ko nubwo basezeranye mu murenge, ibyemezo byari biherutse gufatwa n’Inama y’Abaminisitiri byo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 byatumye bigiza inyuma indi mihango y’ubukwe bwabo.

Ati "Byabaye ngombwa ko twigiza inyuma, nyine ubwo tuzategereza nyuma ya tariki 4 Mutarama 2021 kuko nibwo hazavugururwa amabwiriza.”

Icyo gihe kandi yavuze ko bagomba gutegereza indi mihango y’ubukwe kugira ngo babane. Ati "Ubu ntabwo twahita tubana tuzategereza dukore indi mihango."

Byari byatangajwe ko Tariki 17 na 20 Ukuboza 2020 aribwo hari hategerejwe ibirori by’ubukwe bw’aba bombi gusa byakomwe mu nkokora n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ndayirukiye asanzwe akora akazi ko gufata amashusho akanayatunganya ndetse niwe utunganya Filime ‘Impanga’ y’umugore we. Usanase Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury bamenyanye mu 2015 ariko batangira gukundana mu 2016, bivuze ko imyaka irenze ine bakundana.

Usanase Bahavu Jeannette uzwi nka Diane yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ’Citymaid’ ica kuri Televiziyo Rwanda, aho yari umwe mu bakinnyi b’ingenzi bayikinamo, ariko akaba yaramaze kwitaba Imana bityo akaba atazongera kuyigaragaramo.

Bahavu n'umugabo we mu modoka bagiyemo ku munsi w'ubukwe

Bahavu wamenyekanye cyane muri City Maid nka Diane yakoze ubukwe

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw