Harmonize yihanaguyeho Tattoo z’umugore batandukanye yiyandikaho uwo bahararanye

Umuhanzi uri mu bakunzwe cyane muri Tanzania, Harmonize ari kuvugwa cyane kubera urukundo rwe n’umugore bari kugaragara bari kumwe mu munyenga w’urukundo. Bamwe bamuhaye igihe kitarengeje amezi abiri muri urwo Rukundo.

Feb 27, 2021 - 12:16
 0
Harmonize yihanaguyeho Tattoo z’umugore batandukanye yiyandikaho uwo bahararanye
Harmonize ahararanye na Kajala

Uyu mugabo yatunguye abakunzi be ubwo yerekanaga ko yasibye ibishushanyo byose byari ku mubiri we bigaragaza, ishusho y’umutaliyani kazi Salah bahoze bakundana ndetse bari baramaze gusezerana kuzabana akaramata.

Harmonize yagaragaje ko ibishushanyo bigaragaza Salah ku mubiri we yabisimbuje, iby’umukunzi we mushya bahararanye muri iyi minsi.

Harmonize kuri ubu ari mu rukundo n’umugore ubyaye rimwe, witwa Kajala Masanja

Harmonize ku ijosi rye yishyizeho igishushanyo cy’inyuguti ya “K”bivuga Kajala ndetse uyu mugore nawe ku ijosi yishyiraho igishushanyo cy’inyuguti ya “H” bivuze Harmonize.

Abakunzi b’uyu muhanzi, ubwo yagaragazaga ibi bishushanyo bamuhaye urwamenyo bavugako nabyo bitazamara kabiri.

Uwitwa Mwajuma Msakala yagize ati “Ibi nta minsi mbihaye, na Salah waguhaye amafaranga akuye i Burayi, waramusize none urabona uzabana n’umugore watandukanye n’umugabo, ahaaaa narumiweee!!!!”

Uyu nawe yitwa Jay Maudaku ati “Uru rukundo ntiruzaramba nduhaye amezi abiri gusa.”Abou Keem nawe ati “Wibagiwe Salah aho yagukuye, umaze kwivumbura kuri Diamond none, uwo mukecuru urabona hari icyo azakumarira”.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175