Umuhanzi Kanyarwanda yatangiye gufasha Joe Chris wahatanye muri The voice Africa

Kanyarwanda wamaze gushyira hanze indirimbo ye "Mama" yakorewe muri Country Records, yafashe umwanzuro wo gufasha undi muhanzi mushya mu muziki nyarwanda Joe Chris.

Aug 9, 2023 - 20:19
Aug 9, 2023 - 20:29
 0
Umuhanzi Kanyarwanda yatangiye gufasha Joe Chris wahatanye muri The voice Africa
Umuhanzi nyarwanda Joe Chris ukubutse mu irushanwa rya The Voice Africa, yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya

Mu bice bitandukanye by'u Rwanda, hagaragara abahanzi bashya bakeneye ko itara ryabo ryatswa bakagera ku bwamamare bwabafasha kwinjiza agatubutse. Nzayisenga Hubert ukoresha izina rya Kanyarwanda ni umwe mu bahanzi nyarwanda bashya batanga icyizere cyo kugera kuri byinshi. Yafashe umwanzuro wo kutazamuka wenyine, akaba ari gufasha n'uwitwa Joe Chris.

Abanyarwanda baca umugani bati;" Abajya inama Imana irabasanga." Ujya guhura n'ibyo aba basore babiri bari gukora.

Umuhanzi nyarwanda Kanyarwanda uri kwigaragaza mu ruganda rw'umuziki nyarwanda bikaba bigaragazwa n'indirimbo aherutse gushyira hanze yise "Mama." Ni indirimbo yakoreye muri imwe mu nzu zikomeye mu Rwanda zitunganya umuziki, ikaba izwi nka "Country Records" yakozwe na producer Element uzwi nka Eleéeh. Amashusho yayo yafashwe n'itsinda rya Samy Switch.

Nyuma yo kubona ko kugera kure bishoboka, yatangiye gufasha undi muhanzi mushya Niyonkuru Joseph uzwi nka Joe Chris. Uyu we akubutse mu gihugu cya Nigeria aho yari yaritabiriye irushanwa ya The Voice Africa. Ni irushanwa ryihagazeho bigendeye ku mitegurire ndetse n'abagize akanamankemurampaka karimo umuhanzikazi Yemi Alade.

Joe Chris yatsinzwe rugikubita ahita agaruka mu Rwanda. Ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya "Wowe."

Yabwiye Thefacts. rw ko iyi ndirimbo "Wowe" igaruka ku nkuru mpamo y'urukundo. Ni indirimbo yakozwe na producer Winner naho amashusho yayo akorwa na Sinta Filmz.

Kanyarwanda yahamije ko Joe Chris ari umunyempano mushya abantu bakwiye kwitega kuko yahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya The Voice Africa.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.