Umuziki nyarwanda wungutse umuhanzi mushya, Abe Star ushaka kugeza kure hip hop

Umuhanzi nyarwanda Abe Star watangiye umuziki mu buryo bweruye mu mpera z'umwaka wa 2022, ubu akaba yazanye indirimbo ye nshya "Inyenyeri" yavuze ko azanye imbaraga zidasanzwe mu muziki nyarwanda cyane cyane mu njyana ya hip hop.

Aug 4, 2023 - 10:54
Aug 4, 2023 - 11:47
 0
Umuziki nyarwanda wungutse umuhanzi mushya, Abe Star ushaka kugeza kure hip hop
Umuhanzi nyarwanda mushya, Abe Star afite intego zo gukora umuziki mu njyana ya hip hop kinyamwuga, (photo; Abe Star)

Umuziki nyarwanda ugenda wunguka impano nshya umunsi ku wundi. Hari umuhanzi mushya witwa Abe Star. Nyuma y'urukundo yakunze umuziki cyane cyane injyana hip hop, yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki mu mpera z'umwaka wa 2022, uyu akaba aririmba mu njyana ya hip hop, ibyo byemezwa n'indirimbo ye nshya "Inyenyeri."

Uyu muhanzi Tuyishime Abel watangiranye izina rya Abel Star mu muziki, yahishuriye Thefacts.rw ko yakuze akunda umuziki cyane cyane uwo mu njyana ya hip hop.

Yagize ati;" Nakuze narihebeye umuziki wo njyana ya hip hop. Nakunze indirimbo za nyakwigendera Jay Polly na Bull Dogg. Ibyo bituma nzimenya nkajya nzisubiramo. Numva nanjye nzavamo umuhanzi."

Ikibatsi cy'urukundo rw'injyana ya hip hop rwakomeje kumuzamukamo. Ibyo bigatuma afata umwanya akandika indirimbo, ariko kubera yari umunyeshuri ntiyabashaga kubona umwanya wo kujya muri studio ngo akore izo ndirimbo. Mu mpera z'umwaka wa 2022 yafasha umwanzuro wo kujya gukora bimwe mu bihangano bye.

Yakomeje agira ati;"Mu kwezi k' Ukuboza (12) 2022 najyiye gukoresha imwe mu ndirimbo yanjye "High" mu Bisumizi ikorwa na producer Evydecks, mbifashijwemo na Kaligombe yasojwe na Bob Pro."

Ikibazo cy'uburwayi cyatumye adakomeza gukora umuziki ariko aho akiriye yongeye kujya muri studio gukora izindi ndirimbo.

Ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise "Inyenyeri." Ni indirimbo yakozwe na Kina Beat naho amashusho yayo yakozwe na Max.

Abe Star afite intego zo gukomeza gukora umuziki akagera ku rwego rwiza, akaba icyamamare mu njyana ya hip hop n'umuraperi mwiza abandi bareberaho.

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Abe Star yise "Inyenyeri."

https://youtube.com/watch?v=sNjxk_WvLmw&feature=share

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.