North Korea: Ibura ry'amasasu ryateje impagarara
Perezida Kim yatanze igihano gikomeye ku baturage bashinjwa gutwara imbunda n'amasasu.
Nyuma yuko habayeho iyimuka ry' abasirikare bava mu gace ko ku mupaka wa Korea y' Amajyaruguru ho mu mujyi wa Hyesan mu Ntara ya Ryanggang, aho bajyiye kuri uyu mupaka mu gihe cya COVID-19 mu mwaka wa 2020, mu rwego rwo kurinda inkiko za Korea y' Amajyaruguru. Ubu bakaba bahavuye berekeza mu kandi gace. Muri iryo yimuka, babuzemo imbunda, magazine n'umubare w' amasasu atari make. Abaturage baho baketsweho kuyiba. Perezida w'icyo gihugu, Kim yafashe umwanzuro wo kubashyira muri gahunda ya guma mu rugo.
Amakuru ava aho muri Korea y'Amajyaruguru, ahamya ko abaturage batuye mu gace ka Hyesan bashyizwe muri guma mu rugo bazira ibura ry'amasasu. Ni amasasu n' izindi ntwaro zigera kuri 653 yabuze ubwo abasirikare bimukaga hagati y' itariki ya 25 Gashyantare na 10 Werurwe.
Bagerageje kuyashakisha mu mujyi wose wa Hyesan, bagenze inzu ku nzu muri uwo mujyi utuwe n' abarenga 200,000 barayabura babaza n' abaturage niba ntawe watwaye cyangwa bakeka ko yaba yarayatwaye, bose baryumaho. Ni ibintu byababaje cyane Perezida w' icyo gihugu cya Korea y'Amajyaruguru, Kim Jong Un, ahita abafatira ingamba zikakaye.
Kim Jong Un yatangaje ko umujyi wa Hyesan washyizwe muri guma mu rugo kuzageza isasu ki rindi ribonetse akuzura 653.
Abaturage bo bakutse umutima bakeka ko naramuka atabonetse bashobora kuzahuka mu baturage bagakubita n' inzirakarengane.