Adele yateguje ibitaramo karundura

Umuhanzikazi, Adele yavuze ko ukwiyandikisha kubazitabira ibitaramo bye byatangiye.

Mar 27, 2023 - 15:11
Mar 27, 2023 - 15:53
 0
Adele yateguje ibitaramo karundura

Umuhanzikazi ukunda kwibera muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika ariko ufite inkomoko mu gihugu cy' Ubwongereza, Adele yateguje ibitaramo karahabutaka mu mujyi wa The Colosseum ahazwi nko ku Ngoro ya Caesar (Caesar's Palace). Yaboneyeho kandi gutangaza igihe cyo kwiyandikisha kubazabyitabira. 

Mu butumwa, Adele yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yahishuye ko yamaze kwagura uruhurirane rw'ibitaramo arimo i Las Vegas yabyise "Impera z' Icyumweru na Adele, Weekends with Adele." Yamaze gupanga kubyagurira i The Colosseum. Yongeyeho ko amatariki mashya yabyo ari hagati ya 16 Kamena na 4 Ugushyingo, uyu mwaka.

Adele wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Hello, Send my love, Someone like You, Rolling In the Deep na Rumor has It" yavuze kandi ko ukwiyandikisha kubazagura amatike mbere byatangiye. Ubu bakaba bari kwiyandikishiriza kuri kompanyi igurisha amatike y' ibitaramo ya Ticketmaster, ngo bizasozwa ku wa 2 Mata, igenzura ku bayaguze rikorwe kugeza ku wa 5 Mata. Abayagurisha bavuze ko nagurirwa aho agashira nta yandi azashyirwa ku isoko kuko imyanya izaba yamaze gufatwa.

Uyu Adele wibitseho ibihembo bya Grammys bitari bike, yijeje abafana be ko ibyo bitaramo bizafatwa amashusho (videos), abatazabasha kubyitabira bakaba bazaboneraho kumenya uko byagenze.

Mu ntangiriro z'uku kwezi, Adele yatunguye benshi, ubwo yasinyaga ku ikanzu y' umugore wari wasezeranye n' umugabo we, abo bombi ni Gaby na Evan. Umwe muri bo yanyarukiye kuri Instagram avuga ko anejejwe n' ibyo yabakoreye yandika ku ikanzu. Avuga ko atewe ishema no kugaruka mu bitaramo kwa Adele.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.