Icyatumye Gael na The Ben badacana uwaka

The Ben na Gael bahuye bagaragariza abakunzi b' umuziki nyarwanda ko bagiye kuwugeza kure ariko ntibyamaze kabiri. Made Beat yavuze igituma kugeza ku munsi wa none badakorana.

Apr 18, 2023 - 00:01
Apr 18, 2023 - 00:18
 0
Icyatumye Gael na The Ben badacana uwaka

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ukorera umuziki we cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika, mu mwaka wa 2021 yari yahishuye ko agiye gushorwamo imari n' umushabitsi Coach Gael, ariko nyuma byaje kugaragara ko ibyo bapanze byabapfubanye. Umuhangamiziki (producer) Made Beats yavuze ko amafaranga The Ben yariye Coach Gael ariyo yatumye bangana.

Made Beats yasanze The Ben na Coach Gael muri Tanzania aho bari mu mushinga w'ibijyanye n'umuziki. The Ben ni we wamuritse Made Beats kwa Coach Gael, atangira gukorana na bo.

Nyuma y'ibyo, hagati ya Coach Gael na The Ben hatutumbye umwuka utari mwiza, Made Beats ahita yumvisha Coach Gael ko byaba byiza bakoranye na Bruce Melody bakareka The Ben, yahise amwumvira.

Made Beats yahishuye ko Coach Gael yashoye muri The Ben amafaranga ari hagati ya miliyoni 75 na 100 z' Amanyarwanda, akaba yarayamwishyuje undi ngo amwima amatwi.

Ngo ni amafaranga yajyiye ku byatakajwe bari muri Tanzania bakora ku mushinga wa alubumu urimo na " Why" yafatanyije na Diamond.

Kugeza ku itariki ya none, ibyo bikaba byarabibye umwuka mubi hagati yabo.

Coach Gael na The Ben (photo; Instagram)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.