Rihanna yongeye guterwa

Imodoka y'umushoferi wa Robyn Fenty Rihanna uzwi nka Rihanna yatwawe mu buryo bw'amayobera.

Mar 27, 2023 - 12:17
Mar 27, 2023 - 12:20
 0
Rihanna yongeye guterwa

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere, inkuru yavuye i Los Angeles ikwira ku Isi hose, ihishura ko imodoka y' umushoferi we yibwe ikuwe ku rugo kwa Rihanna. Uburyo yibwemo bikomeje gutera urujijo.

Umushoferi utwara iyo modoka yabwiye Igipolisi ko yaparitse iyo modoka mu rugo kwa Rihanna, yanyarukiye mu nzu hari ikintu yaragiye kuzana, akora ikosa ryo gusiga urufunguzo mu modoka, irimo iranahinda ( igihe imodoka ihinda yitegura guhaguruka). Uwo mushoferi yavuye mu nzu, agarutse asanga ya modoka ntayihari. Yahise ahamya ko hari umuntu uhageze agahita ayitwara. Ni umuntu utabashije kumenyekana.

Igipolisi cyaho gikomeje gukora iperereza ryimbitse kuri iryo twarwa ry'iyo modoka y' umushoferi wa Rihanna. Gikangurira abantu kandi kwirinda gusiga urufunguzo mu modoka cyane cyane mu bihe by'ijoro.

Ntibyamenyekanye niba ibyo byabaye Rihanna uzwi mu ndirimbo zirimo na " We found love" ari mu rugo.

Ibi bibaye nyuma yuko ku wa Kane w' Icyumweru gishize, hari umugabo wateye urugo rw' uyu muhanzikazi, Rihanna ashaka ko yamusaba kumubera umufasha. Ibyo byibukije kandi ibyabaye mu mwaka wa 2018, aho umugabo yafatiwe kwa Rihanna ashaka ko amusambanya.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.