Ihohotera rimwambuye icyubahiro! P Diddy yamaze gusubiza urufunguzo rw’umujyi wa New York

Amashusho yasakajwe cyane n’igitangazamakuru CNN agarazagaza umuraperi Sean ‘P Diddy’ Combs akubita uwahoze ari umukunzi we Cassie yababaje abatari bake. Bamwe batangiye gusaba ko yakwakwa urufunguzo rw’icyubahiro aherutse guhabwa n’umujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. None ibaruwa ya meya w’uwo mujyi yatumye arusubiza.

Jun 17, 2024 - 08:49
Jun 17, 2024 - 09:44
 0
Ihohotera rimwambuye icyubahiro! P Diddy yamaze gusubiza urufunguzo rw’umujyi wa New York

Umuraperi P Diddy umaze iminsi mu ishinjwa n’abagore batandukanye bavuga ko yabakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, yandikiwe ibaruwa na meya w’umujyi wa New York, Eric Adams amusaba gusubiza urufunguzo rw’icyubahiro yahawe. P Diddy yabyumvise vuba, ahita arusubizayo.

 Amashusho yafatiwe muri hoteli ya InterContinental Hotel mu mwaka wa 2016, agaragaza P Diddy akubita hasi umuririmbyikazi Cassie, akamushotagura ndetse amukubita ingumi n'ishyi. Akimara kubona ko abantu barakajwe n’ibyo yakoreye uwahoze ari umukunzi we w’akadasohoka, Cassie, yagiye ku mbuga nkoranyambaga amusaba imbabazi ndetse azisaba n’abantu bose bumvise cyangwa se babonye ibyo yakoze.

Hari abakomeje kumushinja gukora igikorwa cya bunyamaswa, basaba ko yakwamburwa urufunguzo rw’icyubahiro yahawe n’umujyi wa New York mu mwaka wa 2023. Ibyo byatumye meya w’umujyi wa New York, Eric Adams amwandikira ibaruwa imusaba gusubiza urufunguzo kubera ihohotera yakoreye Cassie.

Ibaruwa yagiraga iti:”Nk’abandi baturage bose, njye(meya) nababajwe n’amashusho aherutse gushyirwa hanze, agaragaza umuraperi P Diddy ahohotera uwari umukunzi we Cassie. Namaganiye kure ihohotera ryo mu rugo nkanakomeza abahohotewe.”

“Urufunguzo rw’umujyi ruhabwa umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa nyuma y’ibiganiro twakoze, twasanze tugomba kwambura P Diddy urufunguzo twamuhaye.”

Nyuma yo kumusaba ngo azasubize urufunguzo yahawe, bahise bamurangira aho azarushyikiriza. Iti:”P Diddy, ugomba gusubiza urufunguzo rw'icyubahiro wahawe n’umujyi wa New York wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Urarushyikiriza meya w’umujyi mu biro bye, New York.”

P Diddy ntiyatindiganyijemo kuko yahise abangukana urwo rufunguzo rw'icyubahiro yahawe n’ubwo buyobozi mu mwaka wa 2023. Yarusubije ubuyobozi bw’umujyi wa New York.

Ku wa 15 Nzeri 2023 nibwo hagiye hanze amashusho agaragaza umuraperi Sean 'P Diddy' Combs yahawe urufunguzo rw'icyubahiro n'umujyi wa New York nk'umuraperi mwiza wakoze alubumu nziza, ibikorwa by'akataraboneka ndetse akaba yarakomeje kuba icyitegererezo ku batari bake. 

Urufunguzo rw'icyubahiro rw'umujyi wa New York ruhabwa umuntu bamushimira ibikorwa by'indashyikirwa aba yarakoze ndetse hari n'ibyo yagejeje ku muryango mugari. Ni urufunguzo ruha ububasha uwaruhawe rwo kwidedembya birenze mu mu mujyi, aho awusohokamo ndetse akawinjiramo uko ashatse. Wabyumva neza ufatiye urugero ku nzu yawe. Aho uyinjiramo uko ushatse ukayisohokamo uko ushatse kuko iba ari iyawe.

Kuba P Diddy yambuwe urwo rufunguzo ni ikintu kibi kuri we, kuko yahise yongera aba umuturage usanzwe.

Byari ibyishimo igihe P Diddy yahabwaga urufunguzo rw'icyubahiro 

Meya w'umujyi wa New York yandikiye P Diddy amusaba gusubiza urufunguzo rw'icyubahiro yahawe umwaka ushize

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.