Pique n'umukunzi we bakuwe amafunguro ku munwa

Urwo Pique yanze Shakira rwatumye asohorwa muri restora. Umukunzi we mushya na we yabigendeyemo.

Feb 23, 2023 - 09:55
Feb 23, 2023 - 09:57
 0
Pique n'umukunzi we bakuwe amafunguro ku munwa

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho agaragaza umunyabigwi mu mupira w'amaguru, Gerard Pique n' umukunzi we mushya Clara Chia Marti basohorwa shishi itabona muri restora (restaurant) y' i Los Angeles ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Bazize ko Gerard Pique yatandukanye na Shakira.

Aya mashusho abanza kugaragaza Gerard Pique n'umukunzi we mushya bishimanye muri restora; ubona ko baryohewe n'amafunguro n'ibinyobwa bahawe. Birangira basohowe nabi cyane, bahita basohoka batareba inyuma no ku ruhande, bagahita binjira mu modoka.

Byamenyekanye ko bazize gutandukana kwa Gerard Pique n'Umuhanzikazi w'Umunya- Colombiakazi, Shakila Isabel Mebarak Ripoll uzwi nka Shakira. Ngo nyiri iyo restora ni umufana w' imena wa Shakila. Yababajwe nuko Pique yamwanze. Yahise atangira kwanga urunuka Pique. Bagiye mu rukundo mu mwaka wa 2010, baza kubyarana n' abana babiri. Urukundo rwabo rwageze ku musozo muri Kamena 2022.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.