Umuratwa Kate Anitha yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2021 (Amafoto)

Abatuye mu mahanga bifuza kuzakurikirana ibirori byo gusoza irushanwa rya Miss Rwanda kuri shene ya Youtube bazasabwa kwishyura amadolari atatu mu rwego rwo gukusanya ubushobozi bwo gushyigikira iki gikorwa.

Mar 14, 2021 - 08:04
Mar 14, 2021 - 08:13
 0
Umuratwa Kate Anitha yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2021 (Amafoto)

Ibirori byo kwambika ikamba umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Supranational byabereye muri Century Park i Nyarutarama, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Werurwe 2021.

Iri rushanwa ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ryatambukaga mu buryo bwa Live kuri shene ya YouTube ya IGIHE.

Nyuma y’igihe kirekire agerageza amahirwe mu marushanwa y’ubwiza atandukanye arimo na Miss Rwanda yitabiriye mu 2020, Umuratwa Anitha yahiriwe n’amahirwe muri Miss Supranational.

Akimara gutangazwa nk’uwegukanye ikamba, Miss Umuratwa Anitha yahise avuga ati “Birarangiye’’, mu buryo bwo kwerekana ko urugendo yari amazemo igihe rugeze ku iherezo kandi ryiza.

Umuratwa Anitha yegukanye iri kamba nk’umukobwa uhiga abandi mu buranga, ubuhanga ndetse ufite n’indangagaciro z’umwari ubereye u Rwanda, muri Miss Supranational Rwanda.

Mu muhango wo gutoranya Miss Supranational, abakobwa banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka babyina, bongera kuhanyura bivuga imyirondoro.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Cheung Yiu Tung [Billy] uyobora Century Park Nyarutarama, Umunyana Shanitah ufite ikamba n’Umunyamakuru wa IGIHE, Mukahirwa Diane.

Aba bakobwa batoranyijwe nyuma y’iminsi itatu bari bamaze mu mwiherero wabereye kuri Century Park Chinese Restaurant iherereye Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Icyiciro cya nyuma cyagezemo abakobwa barindwi akaba ari bo bari bahanganiye ikamba rikuru ndetse n’andi atandukanye. Abagera ku munani ni bo babonye itike mu gihe umwe muri bo yasanzwemo COVID-19 bituma atitabira umwiherero nka bagenzi be.

Ineza Charlène yahawe nimero 06, Umuganwa Carine ahabwa nimero 02, Urusaro Ange Princess yambitswe nimero 07, Uwase Denyse yahawe nimero 01, Claire Uwangabe ni nimero 04, Mushimiyimana Sandra ni nimero 05 mu gihe Anitha Kate Umuratwa yahawe nimero 03.

Aba bakobwa batoranyijwe batanu ba mbere barimo Uwase Denyse, Carine Umuganwa, Urusaro Carine, Ineza Charlene na Anitha Kate Umuratwa.

Aba batanu bahawe umwanya wo kubazwa ibibazo hanyuma akanama nkemurampaka gahabwa umwanya wo guhitamo uwegukanye ikamba.

Urusaro Carine Princess ni we wabaye umukobwa wabanye neza n’abandi muri iri rushanwa, Nyampinga ukunzwe cyane cyangwa Miss Popularity yabaye Uwase Denyse ufite nimero rimwe.

Igisonga cya Kabiri mu irushanwa rya Miss Supranational yabaye Urusaro Carine Princess wari wambaye nimero kabiri.

Igisonga cya Mbere yabaye Uwase Denyse ufite nimero rimwe mu gihe Umuratwa Anitha yegukanye ikamba rya Miss Supranational.

Ku ikubitiro tariki 11 Werurwe 2021, Umuganwa Carine yambitswe ikamba rya Miss Supra model ikamba rihabwa uwagaragaje ubuhanga mu kumurika imideli.

Ku wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021 ni bwo Ineza Charlene yegukanye ikamba rya “Influencer and Talent Show”.

Umuratwa Anitha wegukanye ikamba azahembwa itike yo kujya muri Pologne guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational International. Azahembwa miliyoni imwe nk’igihembo, azakorana na Oppo mobile, anakorerwe umusatsi umwaka wose.

Kuva mu 2011 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu bihugu bisaga 80 bikunze kwitabira irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza rya Miss Supranational.

Ku ikubitiro muri uwo mwaka hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, mu 2012 hajyayo Kubwimana Simbi Sabrina, mu 2013 hajyayo Mutesi Aurore Kayibanda, mu 2014 hagenda Umwali Neema Larissa, Gisa Sonia ajyayo mu 2015, Akiwacu Colombe mu 2016 , Ingabire Habiba mu 2017, Uwase Clementine mu 2018 na Umunyana Shanitah witabiriye irya 2019.