Isura ya Madonna w'imyaka 64 yazamuye amarangamutima

Madonna akomeje kugaragaza ko imyaka ari imibare.

Feb 22, 2023 - 13:21
Feb 22, 2023 - 13:22
 0
Isura ya Madonna w'imyaka 64 yazamuye amarangamutima


Nyuma yaho umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Madonna Louise Ciccone uzwi nka Madonna agaragaye aha ikaze Sam na Kim ngo baze bataramire abari bakurikiye Grammy Awards 2023 ku wa 5 -6  Gashyantare, isura ye yakomeje kurikoroza kugeza none. Iyo sura ye yagaragaye nk'uyu mwana w'umukobwa muto kandi we ari kuyingayinga 64. 


Uyu muhanzikazi wakunzwe ndetse ugikundwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo " Material Girl" yashyize hanze andi mafoto amugaragaza isura ye ihabanye kure n'imyaka afite, akaba afite 64. Bikaba bigaragara koko ko yayibagishije nkuko yabyiyemereje.


Madonna yaciye ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko yababajwe n' abitaye ku isura ye yibagishije akomeza gutemba itoto, aho kwita ku ibwirwaruhame yatambukije mbere yo guhamagara Sam na Kim ngo baze bataramire abari bacyitabiriye mu ndirimbo yabo " Unholy."


Madonna ni umuhanzikazi akaba n' umukinnyikazi wa filimi w'igihangange muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika no mu bindi bice by'Isi. Yavutse ku wa 16 Kanama 1958.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.