Isango Talent Promotion: Abahanzi 9 bakomeje

Isango Star yasubukuye amarushanwa yo guteza imbere impano z’abahanzi bafite impano zo kuririmba ariko basanzwe bafite indirimbo zikoze ahubwo babuze aho bamenera ngo zimenyekane binyuze mu kiganiro Isango Talent Promotion. Ni igikorwa cyabaye ku nshuro ya kabiri aho bwa mbere hahembwe abahanzi 3 aribo Chrita bella Imena, Sam Ntagungira na Jean Magnifique.

Oct 8, 2021 - 10:35
Oct 8, 2021 - 10:39
 1
   Isango Talent Promotion: Abahanzi 9 bakomeje

Aba bahanzi 3 bakaba baremerewe gukorerwa indirimbo kuri buri wese ndetse no guhabwa promotion yazo mu biganiro byose bya ISANGO STAR.

Mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kumwe 2020 habayeho ijonjora ry’abahanzi bafite indirimbo zikoze ariko zitamenyekanye. Muri 50 hatowemo abahanzi 30 barushanwe kuri radiyo na Televiziyo Isango Star na YouTube.

Ikiganiro Sunday Night kiba ku Isango Star cyabaye ku cyumweru taliki 03 ukwakira nibwo hatangajwe abahanzi 9 bakomeje guhatana muri iri rushanwa rya Isango Talent Promotion.

Abahanzi 9 babashije gukomeza harimo ; Benimana Bernadine, Kariboye Esther ,Ntivunwa Gasana Pierre, Ndacyayisenga Joel (Rass King),Hitimana Jean Luc(Mario)
Hirwa Igiraneza Olivier,Iyakaremye Samuel, Tuyisenge Jean Paul(Rural Boy),Hakizimana Richard.

 

Isango Talent Promotion irakomeje, (Isango star website photo)

Bizimana Confiance uri mu bategura iri rushanwa yavuze ko aba bahanzi 9 bakomeje, icyiciro kigiye gukurikiraho ari ugukora Live Perfomance kuri Television ya Isango Star buri wa mbere no kuwa  gatatu saa kumi n’imwe n’igice kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba,ndetse no kuwa gatanu kuva saa tanu kugeza saa sita z’amanwa.

Nyuma yo guhatana hazatoranywa abahanzi 3 bazaba barushije abandi kwitwara neza ariho hazavamo umwe wegukana iri rishanwa.

Confiance yakomeje agira ati :”Ndasaba abakunzi b’umuziki Nyarwanda n’abanyarwanda muri rusanjye kujya bashyigikira izi mpano kuko arizo zizavamo abahanzi bakomeye b’ejo hazaza,mbonereho kandi nihanganishe abatabashije gukomeza, gusa nababwira ko badakwiye gucika intege ikindi kandi irushanwa riracyahari bashobora kugaruka ku yindi nshuro bakongera kugerageza amahirwe.”

Iri rushanwa Isango Talent Promotion ritegurwa na Isango Star rifite intego yo gushyira itafari mu ruganda rwa muzika ariko hibandwa mu gukorera imenyekanisha ku ndirimbo zikorwa hakabura aho zimenera.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175