Ikiganiro kihariye na Pastor Joe-Video
Twaganiriye na Pastor Joe wakoranye indirimbo na The Ben mu 2015
Baganizi Olivier: Muraho neza mwatwibwira?
Umutumirwa: Nitwa Joseph Israel Habineza
Baganizi Olivier: Wabaye umuhanzi kuva ryari?
Joseph Israel Habineza: Natangiye mfite Imyaka 8, na nubu
Baganizi Olivier: Mu buzima busanzwe ukora iki?
Joseph Israel Habineza: Nkora akazi k’ubushumba
Baganizi Olivier: Akazi kawe kaburi munsi gahurira hehe no kuririmba?
Joseph Israel Habineza:Kuvuga ubutumwa bifite aho bihurira no guhimbaza Imana mundirimbo kuko biruzuzanya
Baganizi Olivier:Iyi ndirimbo wasohoye irimo butumwa ki? itandukaniro
Joseph Israel Habineza:Ifite ubutumwa butanga ibyiringiro byejo hazaza ko ari heza, nta kwiheba yesu azakuneshereza
Baganizi Olivier:Ese ubona kuririmba indirimbo zihimbaza Imana byatunga umuntu ku buryo yabigira umwuga akaba aribyo akora gusa?
Joseph Israel Habineza: Ntawabikora ashaka amaramuko gusa nemera ko Imana ishobora kubitangiramo imigisha. Mu bihugu bimaze gutera imbere birakunda kubatunga iyo bamaze kumenyekana
Baganizi Olivier: Hagati y’umuhanzi uririmbira indirimbo zihimbaza Imana nuririmba indirimbo zisanzwe kuri wowe ni irihe?
Joseph Israel Habineza: Njye sinkunda ijambo Umu star kuko Yesu niwe Star gusa, twe turi ibikoresho akoresha
Baganizi Olivier: Ubona umuziki wa gospel mu Rwanda habura iki ngukorwe kinyamwuga?
Joseph Israel Habineza: Harabura abaterankunga, nabo bakeneye sosiyete zibasinyisha bikaborohera gukora ibihangano byabo no kubaho batibaza uko baramuka.
Baganizi Olivier:Ese hari ibitagenda neza bikubabaza k’umuziki wA Gospel mu Rwanda?
Joseph Israel Habineza: Uko mbibona bimeze neza uretse kubura inkunga kwabo gusa, ariko nibwira ko bizanda neza, kuko nabo bafite abafana benshi
Baganizi Olivier: Ubona byakosorwa ni ibihe niba bihari?
Joseph Israel Habineza: Gukangurira izo sosiyete n’amatorero gutekereza ku bakunda Gospel.
Baganizi Olivier:Hari ubutumwa wagenera abagukurikira ku mbugankoranyambaga n’abandi muri rusange?
Joseph Israel Habineza: Nuko begera Imana kuruta uko babikoraga, kandi badusengere muri uyu murimo dukora. Ikandi badutere inkunga bumva ibihangano byacu.
Reba hano indirimbo ye