Mubice mubamareho burundu – Duterte yaciye iteka ryo kwica buri wese uri mu mutwe witwaje intwaro

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte, yategetse abasirikare n’abapolisi kwica abagize imitwe yitwaje intwaro bamaze imyaka isaga 53, baharanira ko hajyaho ubuyobozi bw’abigometse ku butegetsi bwe.

Mar 6, 2021 - 14:07
Mar 6, 2021 - 20:15
 0
Mubice mubamareho burundu – Duterte yaciye iteka ryo kwica buri wese uri mu mutwe witwaje intwaro

Aljazeera ivuga ko ibi byateje impugenge n’ubwoba ko hashobora kongera kumeneka amaraso menshi nk’ayamenetse ubwo Duterte yashozaga intambara ku bakoresha ibiyobyabwenge hagati ya 2016 na 2017 aho abantu barenga 6000.

Muri Philippines hari abantu benshi bashaka ko igihugu gihindura uburyo kiyobowe hakimakazwa imiyoborere ya “Communisme”.

Communisme isobanurwa nk’imiyoborere ishingiye ku kuba ubucuruzi n’inganda byose ari ibya leta, ariyo ishyiraho ibiciro, ibigomba gutunganywa n’ibindi. Byose bigakorwa hagamijwe guteza imbere igihugu muri rusange, baharanira inyungu z’umuryango mugari babamo.

Capitalisme yo ni igihe mu gihugu, umuntu ku gite cye ufite uruganda cyangwa umushinga runaka ari we ugena ibyo agomba gutunganya cyangwa gucuruza, akishyiriraho n’ibiciro. Aho usanga buri muturage afite uburenganzira ku bintu bye, yikorera we ubwe kugira ngo yiteze imbere.

Mu nama yabaye kuwa Gatanu igamije gukemura ikibazo cya Communisme muri Philippines yahuje Duterte n’abagize guverinoma ye, nibwo yavuze ko abagize imitwe yitwaje intwaro bagomba kwicwa bagashiraho kuko barwanira icyo batazabona.

Ati “Nabwiye abasirikare n’abapolisi ko nibisanga bari kurwana n’abigize imitwe yitwaje intwaro y’aba-communiste, bazabica, bakahava bamenye ko babamazeho burundu.”

Yongeraho ati “Nimumara kubica imirambo yabo muzayishyikirize imiryango yabo. Ntimuzite ku by’uburenganzira bwa muntu. Ni ko mvuze, ni itegeko ryanjye. Nta kibazo mfite cyo kujyanwa muri gereza. Nta bwoba mfite bwo gukora icyo ngomba gukora.”

Yakomeje avuga ko ari amabandi, ndetse ko batazi ko abazanye ibyo barwanira (u Bushinwa n’u Burusiya) ubu nabo babaye aba-capitaliste, gusa abasezeranya ko mu gihe bashyize intwaro hasi azabaha akazi n’aho gutura.

Imitwe yitwaje intwaro y’aba-communiste muri Philippines, yatangiye kurwana guhera mu 1968, ndetse nta mukuru w’igihugu n’umwe wigeze abasha kuyihagarika cyangwa kuyiturisha.

Developer Web master