Isiraheri yasutse misire muri Gaza, Abantu 10 bahasize ubuzima
Mu mpera z’Icyumweru indege za Isiraheri zateye ibisasu muri Paresitina mu gace ka west bank abantu 10 barapfa abandi barakomereka
Indege z'intambara zo muri Isiraheri (Israel) zagabye ibitero mu karere ka Gaza muri Paresitina(Palestine) nyuma yuko ibisasu biguye mu majyepfo ya Isiraheri bigashinjwa umutwe wa Hamas. Muri ibyo bitero Abanyapalestine 10 bamaze kuhasiga ubuzima kuva mu cyumweru gishize.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika Associated Press biratangaza ko ingabo za Isiraheri zavuze ko ibitero by’indege muri iki cyumweru byibasiye ikigo gikora intwaro ndetse n'ibirindiro by’umutwe wa Hamas.
Invano y’ibitero byo muri iki cyumweru
Ku wa gatanu, igitero cy’indege cyagabwe kuri Gaza,cyakurikiwe n'uburakari bwatewe n’iraswa ry’umusore w’umunyapalestine, Ammar Mufleh w’imyaka 23 warashwe n’umusirikare wa Isiraheri ku manywa y'ihangu.
Ibi nibyo Isiraheri iri gukora muri Gaza
Amashusho ateye ubwoba yateje uburakari bukabije mu Banyapalestine kandi ayo mashusho yakomeje gukwirakwira kumbuga nkoranyambaga ahamagarira Abanyeparisitina kwamagana ibitero bya Isiraheri.
Nk’uko ikinyamakuru Jerusalem Post kibitangaza,hamenyekanye ko igitero cyo mu kirere cyatangarijwe hafi y’agace ka Nahal Oz, gaherereye hafi y’agace ka Palesitine.
Ni ku nshuro ya mbere muri uku kwezi ibisasu bigwa muri Isiraheri bivuye mu karere ka Gaza. Ni mu gihe mu minsi ishize Abanyapalestine 10 bishwe na ISF (Inzego z'umutekano za Isiraheri)
Minisiteri w’ububanyi n’amahanga wa Palesitina (palestine) yamaganye iraswa rya Ammar Mufleh.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Palestine Riyad al-Maliki
Yakomeje avuga ko ibyaha byakozwe n’ingabo za Isiraheri zizabiryozwa.
Amahanga yamaganye Isiraheri
Umuyobozi w’ububanyi n’amahanga w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, Josep Borrell, yashyize ahagaragara itangazo avuga ko “ahangayikishijwe cyane n’uko ihohoterwa ryiyongera muri west bank”.
Umuyobozi mu bumwe bw'Uburayi Joseph Borrell
Borrell yagize ati: "Ibintu nk'ibyo bitemewe bigomba gukorwaho iperereza kandi hagomba kubaho igenzura mpuzamahanga. Mu mategeko mpuzamahanga, gukoresha imbaraga bigira ishingiro gusa mu gihe hari ibibazo bikomeye kandi byugarije ubuzima ”.
Nibura Abanyapalestine 207 bamaze kwicirwa mu gace ka west bank muri Gaza kuva uyu mwaka watangira.
Ikibazo cya Isiraheri (Israel) na Paresitina (palestine) kigiye kumara ikinyejana cyose cyaraburiwe umuti. Intambara zidashira zihoraho ku mpande zombi. Gusa muri iyi myaka ya vuba ibitero by’Abayahudi bikomeje kuba byinshi kubanyeparisitina.
IVOMO: Ikinyamakuru TASS
Ikinyamakuru ALIJAZIRA
