Kigali: Abaturage barashinja ubuyobozi guhishira ababakorera urugomo

Abaturage bo mu Kagari ka Kamukina mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali bavuga ko babangamiwe cyane n’abantu babahohotera bakabakubita bakanabakomeretsa ariko bagahishirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Jul 7, 2022 - 10:00
 0
Kigali: Abaturage barashinja ubuyobozi guhishira ababakorera urugomo

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyenyeri, babwiye itangazamakuru ko bahangayikishijwe cyane n’uburyo hari abasore bajya bateza umutekano muke barwana bakanakomeretsa abantu ariko ubuyobozi bw’Umudugudu n’abahagarariye irondo ntibagire icyo babikoraho.

Bavuga ko bifuza ko umukuru w’umudugudu wabo n’ukuriye abanyerondo bavaho kubera ko bahishira abateza umutekano muri aka gace.

Bemeza ko hari abasore ngo baziranye n’abo bayobozi bateye amabuye ku nzu y’uwitwa Mukamana Françoise bamumenera amadirishya nyuma yaho bakubita undi musore witwa Ngarambe Ismael baramukomeretsa mu buryo bukomeye ariko abo bayobozi ntibagira icyo babikoraho.

Mukamana Françoise uherutse kumenerwa ibirahuri by’amadirishya n’tsinda ry’insoresore zikunze gukora urugomo muri aka gace, yavuze ko atangazwa n’uburyo umukuru w’umudugudu n’ushinzwe umutekano batajya batanga raporo ngo aba basore bafungwe kandi babazi neza.

Ati “Baraziranye ikindi kitubabaza ni uko babahishira; nonese ejobundi ntibaje bagatera amabuye aha bakamenera ibirahuri ngo bari guhorera umwana w’ukuriye umutekano wari wakubiswe n’abantu basindanye? Ubu se ejo ntibakubise umusore bakamumena umutwe? Hari icyo ubuyobozi bwabikozeho se? Hari ikindi se si uko baba bari kumwe?”

Ngarambe Ismael na we wakubiswe akangizwa mu buryo bukomeye n’abo basore avuga ko yatunguwe n’uburyo ubuyobozi bwanze kubakurikirana.

Yagize ati “Hano urebye haba ibintu by’icyenewabo kuko abankubise barabazi ariko natunguwe n’uburyo aribo batumye bacika.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamukina, Hategekimana Augustin, we avuga ko aya makuru batari bayazi ndetse bagiye kuyakurikirana.

Yagize ati “Kugeza ubu nta bintu by’urugomo naba nzi bijyanye no kuba abaturage bahohoterwa ubuyobozi bureba, ndacyeka ko ari ukubeshya gusa niba byarabayeho nta raporo yinditse twari dufite ariko ubwo tubimenye tugiye kubikurikirana.”

Abaturage bo muri aka gace bemeza ko uhagarariye umutekano n’umukuru w’umudugudu wa Nyenyeri bakuweho hagashyirwaho abandi bayobozi ibikorwa by’urugomo byacika muri aka gace cyane cyane ko abarukora ari inshuti zabo.

safari Garcon Multiskilled Journalist