Huye: Abacuruza utubari bakomorewe
Inzego zibanze ziragira inama bamwe mu bafunguriwe utubari gukomeza kwitwararika birinda icyorezo cya covid-19 kugira ngo batazongera gufungirwa.
Ibi byabaye kuri uyu wa 3 tariki ya 29 Nzeri 2021 aho inzego zibanze mu karere ka Huye zagenzuye ko abasabye gufuungurirwa utubari ko bujuje ibisabwa nkuko byasabwe na Ministeri y’ ubucuruzi n’ inganda.
Gufungurwa k’ utubari ni umwe mu myanzuro yemejwe n’ inama y abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021 ariko inavuga ko amabwiriza arambuye kuri iyo ngingo azatangwa na Ministeri y’ ubucuruzi n’ inganda ndetse na RDB.
Ni muri urwo rwego kuri uyu uwa kane tariki 29 Nzeri 2021, inzego zibanze mu karere ka Huye zagenzuye ko abasabye ko bafungurirwa utubari bo mu murenge wa Tumba niba bujuje ibisabwa nkuko byasabwe na Ministeri y’ubucuruzi n’ inganda. Bamwe mu bafunguriwe utubari baganiriye na Radio Salus bavuze ko bishimiye kuba bafunguriwe ndetse baniyemeza ko bagiye kubahiriza ingamba zose zo kwirinda icyorezo cya covid-19.
Kabandana Jean Bosco na Mukasine aho bagize bati:”Twishimiye cyane ko Leta iturebera ikaba yongeye kudukomorera utubari dutunze imiryango ya benshi. Ikintu cya mbere tugomba kwitaho ni ukubanza kubahiriza amabwiriza rusange yashyizweho harimo gukaraba intoki, kwicaza abantu bahanye intera nibura metero ebyiri (2m), nzita kandi ku isuku ihoraho,gupimisha n’abakozi banjye mu rwego rwo gukumira icyorezo cya covid-19”.
Mugabo Vital umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba, Yabibukije ko bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yagenwe yo kwirinda kuko cyikiriho anabagira inama yo kwihutira gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza. Yagize ati:”Nubwo tubemereye gutangira gukora ,ikintu cya mbere ni ukutadohoka kwirinda icyorezo cya covid-19 kuko igenzura rizakomeza gukorwa umunsi ku wundi kandi uzafatwa atubahirije amabwiriza uko yagenwe azafatwa agafungirwa ibikorwa bye.”
Mu murenge wa Tumba hari utubari umunani twasabye gufungurirwa, ku ikubitiro utubari 4 twonyine nitwo twasanzwe twujuje ibisabwa ari natwo twahise dufungurirwa. Ututafunguwe natwo ubuyobozi bw’inzego zibanze zivuga ko nitwuzuza ibisabwa tuzahabwa uburenganzira bwo gukora. Kugira ngo utubari dufungurwe harebwaga ku kuba nyiri akabari afite agapima umuriro, afite uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, uburyo bwo gukaraba intoki,kuba abakozi bose bapimwe covid-19 n’ ibindi.
Umwanditsi: IRADUKUNDA Yves