Waruziko Ubwami bwa Misiri bwa kera aribwo soko y'imyemerere iriho kuri ubu?

Ubwami bwa Misiri bwabayeho mbere ya Yezu, nibwo bwatangije imyizere hafi ya yose y'amadini ya gikirisitu agenderaho kuri ubu

Dec 8, 2022 - 11:03
Dec 8, 2022 - 17:24
 1
Waruziko  Ubwami bwa Misiri  bwa kera aribwo soko y'imyemerere iriho kuri ubu?

Ubwami bwa Misiri bwari bushinze mu majyaruguru y'Uburasirazuba bw'umugabane w'Afurika. Ubu bwami bwa Misiri bwabayeho mu kinyagihumbi cya 4 mbere ya Yezu.

                                  Ubwami bwa Misiriri 

Ibitabo by'amateka bivuga ko ubu bwami bwabayeho ahagana  mu mwaka wa 3100 mbere  ya Yezu. Ubwami bwa Misiri bukaba bwarashingiwe ku mugezi wa Nile, bushinzwe n'abahinzi bahingaga mu kibaya cy'umugezi wa Nile ufite isoko mu Rwanda rw'imisozi igihumbi.

Abanyamisiri ba kera bemeraga imana nyinshi kuko bagiraga ibigirwamana ndetse n'ibigirwamanakazi. Bizeraga ko imana zabo arizo zabaga zifite imbaraga zidashobora kugirwa n'abantu. 

                  Zimwe mu mana z'Abanyamisiri

Zimwe mu mana z'Abanyamisiri za menyekanye twavuga nk'Imana  Amun;Abanyamisiri bavugaga ko Imana Amun ariyo mana y'izindi mana,. Aba bizeraga ko ariyo yaziremye kandi ikaba ifite ububasha ku rupfu n'ubuzima.

 

                             Imana z'Abanyamisiri 

Hari imana Hathor: imana Hathor yari imana y'umwijima. hari kandi imana y'ubutabera  ariyo Osiris. indi mana y'Abanyamisiri yamenyekanye n'imana y'ubuvandimwe Isis.

Mu Misiri hari imana nyinshi ku buryo wasengaga imana bitewe nicyo washakaga. Gusa mu mana zose z'Abanyamisiri hari imana yabaye rurangiza kuruta izindi iyi ni Horus.

                                               

Sobanukirwa neza iby'imana Horus

Imana y’Abanyamisiri Horus yafatwaga nk’imana y’ikirere ndetse n’intambara. Mu bice bimwe na bimwe byo mu bwami bwa Misiri bafataga Umwami wabo nk’imana Horus.

Dukurikije imigani y’imana yitwaga Osiris twavuzeho haruguru, Horus yari umuhungu wa Isis na Osiris, yasamwe mu buryo bw'amayobera nyuma yo kwica kwa Osiris yishwe na murumuna we Seth.Horus yarezwe kugira ngo azihorere ku bwicanyi bwa se.

                     Imana y'Abanyamisiri Horus 

Imigenzo imwe ivuga ko Horus yatakaje ijisho ry'ibumoso arwana na Seti, ari ko ijisho rye ryakize mu buryo bw'igitangaza. Yaje gukizwa n’imana Thoth.

Kubera ko amaso y'iburyo n'ibumoso ya Horus yari afitanye isano n’izuba ndetse n'ukwezi, gutakaza no kugarura ijisho ry'ibumoso rya Horus byatanze ibisobanuro ko bifitanye n’ibihe by’ukwezi nkuko tubikura mu ibarankuru ry’Abanyamisiri.

     

Abanyamisiri bizeraga ubuzima nyuma y'urupfu?

Nubwo Abanyamisiri bari bafite bizeraga imana nyinshi ari ko bizeraga ko nyuma y'urupfu hari ubuzima. Ibi bigaragazwa n'uburyo  bubatse piramide( pyramid) n’imbaraga zabo zose kugira ngo bage bazishyinguramo abami babo bari nkabahuza babo n’imana.

Abaturage batekerezaga ko umwami wabo ko akwiriye imva nziza. Muri izo piramide bubatse kandi harimo nizagenewe insengero.

                 Insengero zo mu Misiri 

Iby'uko Abanyamisiri bizeraga ubuzima nyuma y’urupfu bigaragazwa n’imva zashyingurwagamo abantu zacukuwe muri muri ibyo ibihe. Uhereye kubanyamisiri boroheje cyane kugeza kubantu bari bakomeye cyane mu bukire.

Urugera nka Tutankhamun hamwe n'ibindi bimenyetso bifatika byerekana neza imyizerere ya kera y'Abanyamisiri mu buzima nyuma y'urupfu no kwita ku mibereho y'ubugingo muri iyo si nshya.

     Byagendaga bite iyo Umunyamisiri yapfaga?

Iyo Umunyamisiri yapfaga, inshuti nabo mu miryango ye bahoraga baza kumva ya nyakwigendera bazanye ibintu byose bazi ko yakunda mbere yo gupfa.

Iyo umunyamisiri yapfaga  bamushyinguranaga ibintu yahoze afite akiri mu isi yakundaga ucyangwa se yari afite urugero nk'amacumu, zahabu n'ibindi.

Inyandiko zimwe zivuga ko nkiyo umugabo yapfaga bamushyinguranaga n’umugore we hamwe n'abana be ndetse n’abagaragu be gusa. Gusa ibi ntibyigeze bibonerwa gihamya kandi abantu benshi barabihakana cyane. 

Zimwe mu mva zigaragara muri piramide ya Giza

Kuri ubu mu Misiri Abashakashatsi bajya bafungura imva bagasanga umuntu yashyinguranwe bimwe mu bikoresho yakundaga gukoresha niba yarabaga ari umusirikare birumvikana n’icumu nkuko twigeze kubivuga.

Kurundi ruhande hari abashakashatsi bahakana ko nta bimenyetso byerekana ko umuntu yashyinguga afite ibikoresho cyangwa ibintu runaka. Bavuga ko iyo binjiye muri izo mva ntabyo basangamo.

Nyamara ababihakana birengagiza nkana ko kuva kera kugera nubu habaho abajura bajya kwiba imva bagafungura bakagira ibyo batwara. Kumpamvu zuko abakire bo mu Misiri bashyinguranwaga zahabu n’imiringa kimwe n’ibindi bintu by’agaciro akenshi abajura barabyibaga.

Abanyamisiri kuva mu kinyejana cya 19 gukomeza bamenye ko piramide nini yasahuwe mu bihe bya kera kandi, bishoboka cyane ko byakozwe mu gihe cy’Ubwami bushya nko mu mwaka 1570 kugeza mu mwaka 1069 Mbere ya yezu.

                                       

Ese imyizerere y'ubu ifite imizi mu Misiri?

Nkuko twabibonye Abanyamisiri bizeraga ko nyuma y'urupfu hazabaho ubundi buzima, ikindi kirenzeho mu buzima bwa buri munsi bw'abanyamisiri bahoraga bitwararitse kuko bumva nibakora nabi mu isi hari ibintu bibi bizababaho mu bundi buzima bushya.

Ikindi wasobanukirwa ni uko zimwe mu mana zabo bizeraga, zimwe imigenzo n'imikorere yazo imeze kimwe  n'Imana kuri ubu beshyi bemera.

Dufashe urugero nk'Imana Horus twigeze kuvugaho, iyi yabaho mu myaka 3000 mbere ya Yezu. imana Horus yavutse mu buryo  bw'amayobera nka Yezu kristu.

Imana Horus igereranywa na Yezu Kristu

Horus yavutse kuri tariki ya 25 Ukuboza, abyarwa n'umukobwa w'isugi kandi ubwo yavukaga haje inyenyeri yamurikiye abami 3 bagiye kumuramya. Ibyo nkaho bidahagije Horus yari afite intumwa 12.

Horus na Yezu Kristu hari ibintu byinshi bahuriyeho tutagarutseho gusa nk'uko uzi inkuru za Yezu w'i Nazareti nina ko n'inkuru za Horus zimeze . Ntagushidikanya imyizerere iriho kuri ubu ifite imizi mu bwami bwa Misiri bwabayeho mu 3100 mbere ya Yezu.

IVOMO: Urubuga rwa enencyclopedia Britannica 

               Urubuga rwa historyhit 

               Urubuga rwa interineti rwa smithsonian museum