Peacemaker abona byaba byiza Miss Rwanda iyobowe n'umugore

Imyaka ibiri irahise irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda rihagaritswe, buri muntu ategereje uzarihabwa rikongera gukora nka mbere, gusa umunyamakuru Peacemaker abona ko rishobora gushinga imizi riyobowe n'umugore.

Apr 29, 2024 - 17:09
Apr 29, 2024 - 17:20
 0
Peacemaker abona byaba byiza Miss Rwanda iyobowe n'umugore

Irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda ni rimwe mu marushanwa y'ubwiza yari yubashywe hano mu Rwanda ariko ryahagaritswe igitaraganya, abantu kugeza ubuntu ntibumva ukuntu ritagarurwa kandi ryari urubuga rwiza ku bari n'abategarugori. Ingingo yaryo ni imwe mu yagarutsweho mu kiganiro "Isibo Radar" gikorwa na Fata Kumavuta, DC Clement na Peacemaker, gitambuka kuri radio Isibo. Peacemaker yavuze ko riramutse rigaruwe ryashinga imizi riyobowe n'umugore.

Mu gihe aba banyamakuru bari barimo bagaruka ku wariyobora, Peacemaker yavuze ko byaba byiza riyobowe n'uwigitsinagore (umugore cyangwa umwari) kuko ni we uzi byinshi kuri bo kurusha abagabo.

Ati:"Mbona byaba byiza umwari cyangwa umugore ari we uriyoboye kuko umugore amenya igihe kotegisi ikenerwa ku mwari, akaba yanamusanga aho ari nko muri Bootcamp akamubaza uko amerewe. Ibyo yamubwira yabyumva vuba kuko na we azi uko bimera."

"Imwe mu mpamvu zituma irushanwa ry'ubwiza rya Miss World rikomera ni uko riyoborwa n'umugore (Julia Morley), arimenyera byose bigatuma ntaho wamenera ngo urishyire hasi."

Iri rushanwa "Miss Rwanda" ryahagaritswe mu mpera z'ukwezi kwa Kane (Mata) 2022 nyuma y'ifungwa ry'uwari ukuriye ikigo cyariteguraga Rwanda Inspiration Backup, Prince KID akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ihohotera rishingiye ku gitsina ryakorewe bamwe mu bakobwa biryitabiriye, ibyo byaha yaranabihamijwe (gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina), akatirwa gufungwa imyaka itanu.

Umunsi ku wundi abantu bibaza igihe rizagarukira ariko bikarangira batabonye iherezo ryaryo. Bamwe bavuga ko hari gutegurwa agatabo karigenga kari gutegurirwa mu Nteko y'Umuco kazajya hanze karigenga. Nyuma yishyirwa hanze ry'ayo mabwiriza arigenga ngo nibwo rizongera gusubukurwa.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.