Umuvandimwe w'umunyarwenya Eric Omondi, Fred Omondi yitabye Imana
Umwe mu banyarwenya bo mu gihugu cya Kenya Fred Omondi wari n'umuvandimwe w'undi munyarwenya wo muri icyo gihugu, Eric Omondi, yitabye Imana azize impanuka.
Fredrick Odhiambo Omondi wari uzwi mu mwuga w'urwenya nka Fred Omondi akaba kandi murumuna w'umunyarwenya karundura wo mu gihugu cya Kenya, Eric Omondi, yitabiye Imana mu bitaro bya Mama Lucy Hospital azize ibikomere by'impanuka.
Amakuru y'urupfu rwa Fred Omondi yamenyekanye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, 15 Gicurasi 2024. Urupfu rwe rwakomotse ku mpanuka yakoze ubwo imoto yariho yagonganaga n'imodoka mu muhanda wa Kangundo ho mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, yahise akomereka cyane ibice bigize umubiri birimo amaguru n'amaboko.
Inyandiko za Polisi ya Kenya zigaragaza ko nyuma y'iyo mpanuka, yahise yihutanwa ku bitaro bya Mama Lucy Hospital ariko birangira atabarutse.
Urupfu rwe rwashenguye cyane umuvandimwe we Eric Omondi bari bahuriye mu mwuga w'urwenya. Yamusezeyeho asangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga indirimbo yitwa 'Kasuku.' Iyi ni indirimbo Eric yakoranye na Fred Omondi. Igaruka ku ihohotera, kubera ndetse n'ubuyobozi bubi. Yagaragazaga ko akumbuye ibihe yagiranye n'umuvandimwe we kugeza bagiye muri studio bagakorana indirimbo.
Fred wakundirwaga urwenya rwe yarategerejwe mu gitaramo cyo mu mpera z'iki cyumweru mu gace ka Meru.
Uretse kuba yari umunyarwenya yari n'umushyushyarugambaga mu bitaramo bitandukanye.
Fred Omondi ni inde?
Fredrick Odhiambo Omondi yamenyekanye mu ruganda rw'imyidagaduro ya Kenya nka Fred Omondi, yavukiye ndetse akurira mu gace ka Kisumu mu gihugu cya Kenya. Ni we wari muto mu muryango we. Papa we ni umwe mu bapolisi bakomeye muri Kenya.
Afite abavandimwe be batatu barimo Eric Omondi na mushiki we Irene usigaye utuye mu gihugu cy'Ubudage. Hari kandi n'abandi bavandimwe batavukana ku babyeyi bombi.
Nairobi News yanditse ko yakuze afatira urugero kuri mukuru we Eric Omondi, bituma aba umunyarwenya mwiza mu guhagarara imbere y'imbaga maze akayisetsa kakahava. Yarafite uburyo asetsamo abantu biciye mu gushyira impuzamitwe ry'amagambo mu urwenya rwe.
Fred Omondi yaciye mu birori by'urwenya bizwi nka Churchill Show nubwo nyuma yahisemo kujya kuba umushyushyarugamba mu tubari no mu birori bitandukanye.
Yaraherutse kwitangariza ko afite umukunzi kandi yamaze kumubyarira umwana w'umukobwa.
Uyu Fred n'umuvandimwe we Eric Omondi bari bameze nk'uduti dukubiranyije kuko igihe cyose Eric Omondi yatabwa muri yombi akurikiranweho guteza imyigaragambyo, yazaga mu ba mbere bamusabiraga kurekurwa.
Yitabye Imana yari afite gahunda y'urukurikirane rw'ibirori mu gace ka Meru kuva ku wa Gatandatu kugera ku Cyumweru, tariki ya 15 kugeza ku wa 16 Kamena 2024. Byari byarateguwe biciye muri kompanyi ye itegura ibitaramo izwi nka Big Baba Entertainment.
Umwe mu banyarwenya bakomeye bo mu gihugu cya Kenya, Fred Omondi yitabye Imana
