Wa mwana w'imyaka 7 ufite impano itangaje yo kuririmba yasohoye indirimbo itaka igihugu

Izere Louange Ora umwana w'umukobwa w'imyaka 7 yongeye gusohora indirimbo nshya itaka Igihugu.

Nov 6, 2021 - 14:27
Nov 6, 2021 - 14:53
 0
Wa mwana w'imyaka 7 ufite impano itangaje yo kuririmba yasohoye indirimbo  itaka igihugu

"Imihigo yacu " niyo ndirimbo nshya ya Izere Louange Ora w'imyaka 7. Umwana muto wiyemeje gukebura no gukangurira bagenzi be kwimakaza indagagaciro nyarwanda no gukunda Igihugu. 

Izere Louange Ora ni umwana w'umukobwa ufite imyaka 7 wiga mu mashuri abanza umwaka wa 2 , nkuko indangamanota ze zibigaragaza ni umwana w'umuhanga mu ishuri gusa unafite impano ikomeye yo kuririmba.

Mu kiganiro twagiranye ababyeyi be twagiranye  be baduhamirije ko Izere yatangiye kuririmba ku myaka 5 ubwo yaririmbiraga abageni bakarira mu bukwe kuva ubwo  ababyeyi be biyemeza kumushyigikira kubera igikundiro yavanye aho , nuko urugendo rwe rwatangiye nyuma itangazamakuru riza gutangira kumukoresha ibiganiro.

Louange yasuye radio RC Huye, (Net Photo)

Louange asa n'ibuye rya zahabu ryihishe mu misozi ya Huye, kuko izi mpano ziboneka hacye , ku myaka 7 nayo yujuje uyu munsi gusa amaze kugira indirimbo 5 harimo izabanje zihimbaza imana , izishima ababyeyi none uyu munsi yasohoye indi isingiza igihugu kandi ivuga imihigo abana ndetse n'urubyiruko bagakoze ngo bateze igihugu cyabo imbere.

Abajijwe ku mvano y'iki gitekerezo gishya "Imihigo Yacu" Umubyeyi we yavuze ati " Iyi ndirimbo Louange yayikoze agamije kubwira urubyiruko ko bagomba gukora cyane , abakundishe igihugu kuko yari amaze iminsi asohoye ibakundisha ababyeyi babo urumva iyi ndirimbo yayikoze agira ngo agire inama abana bagenzi be bakunde igihugu "

Mu kiganiro umubyeyi wa Louange yahaye The Facts abajijwe niba ubuhanzi butabangamira amasomo ye yavuze ati "Tumuba hafi cyane mu gihe cyo kwiga , yaba mu kumusura ku ishuri tukaganira n'abamwigisha noneho mu biruhuko niho dufata umwanya akajya muri studio ibindi byose bigakorwa natwe  "

Tumubajije ku kigero ababyeyi be bamushyigikiyeho uyu mubeyi yatubwiye ati" Nta muntu umushyigikira nkatwe kuko tumushyigikira haba mu kwiga ubundi yataha mu biruhuko tukamuhemba kumukorera indirimbo nk'umwana ufite impano gusa nyuma yo gukora indirimbo 3 za mbere yabonye umuntu umukunda w'umusaza uri kumuhimbira indirimbo ariwe wamuhimbiye iyitwa mama&Papa n'iyi ngiyi nshyashya "

Uyu mubyeyi ageze ku nama agira ababyeyi bagifungirana abana babo bakanga ko impano zabo zijya hanze yagize ati "Njye mpora mbwira ababyeyi bagenzi bacu ko bakwiye gushyigikira impano z'abana bacu ni urugamba rutoroshye harimo abatabyumva ikindi nuko kuba umwana afite impano ukamushyigikira bidakuraho ko yiga kandi agatsinda ku kigero gishimishije, numva kandi ko buri mubyeyi wese akwiye gushyigikira impano y'abana babo yaba ababyina , abaririmba , cyangwa abashushanya kuko ishobora kumuteza imbere "

Umubyeyi we yasoje yizeza abakunzi b'uyu mwana ufite impano ko mu biruhuko bitaha , mu bushobozi bazaba bafite bashobora kuzamufasha agasohora indi ndirimbo cyane cyane ko indirimbo nyinshi zihari zanditse. Uyu mubyeyi kandi yasoje yibutsa abantu ko buri wese ashobora kugira uruhare mu iterambere rya Louange mu buryo ubwo ari bwo bwose bushoboka.

Reba indirimbo "Imihigo yacu" ya Izere Louange Ora.

Danny RUREMA PR at Urban Journalists Association [UJA] ◼️Social Media Manager/Writer & Presenter at The Choice Live / ISIBO TV ◼️MC ◼️News /Entertainment /Content Creator ◼️Voice-Over Commercials Specialist