Travis Scott na Drake barezwe mu nkiko

Travis Scott na Drake bamaze kuregwa mu nkiko bishyuzwa indishyi z'akababaro kubakomerekeye mu gitaramo cya Astroworld Music Festival

Nov 8, 2021 - 09:48
Nov 8, 2021 - 11:09
 0
Travis Scott na Drake barezwe  mu nkiko

Urupfu rw'abantu 8 n'abandi 300 bakomerekeye mu gitaramo cya Astroworld Music Festival rukomeje kubazwa abaraperi Travis Scott na Drake bari ku rubyiniro ubwo aba bantu baburaga ubuzima kubera umubyigano.

Abantu 8 nibo bizwi ko bitabye Imana abandi 300 barakomereka , 17 muri bo bihutirijwe kwa muganga nyamara 11 muri bo bahita bagira ibibazo by'umutima by'ako kanya , nyuma y'ibi nibwo abakomeretse batanze ibirego mu rukiko.

Uwitwa Kristian Parades w'imyaka 23 niwe watanze ikirego bwa mbere ashinja Drake na Travis Scott uburangare bwavuyemo urupfu rw'abantu 8 , agasaba kandi inshyi y'akababaro ingana na miliyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda nukuvuga miliyoni imwe y'amadorari

Sosiyete itegura ibi bitaramo bya Astroworld Music Festival nayo yashyizwe mu majwi na Patrick Stennisna na   Manuel Souza bayisaba ubusobanuro ku cyaba cyarateje akavuyo karimo umubyigano abantu biruka basatira urubyiniro nubwo Polisi yo igikomeje iperereza ku cyaba cyarateje uyu mwivumbugatanyo.

Travis Scott aherutse kubwira abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko uretse no guta umutwe kubera iki kibazo , yemeye ubufasha bwose leta n'izindi nzego zizamukeneraho mu gufasha abagwizweho ingaruka n'ibyabereye muri iki gitaramo.

Meya w'umujyi wa houston muri Leta ya Texas nawe yarahiriye ko agomba kumenya impamvu yihishe inyuma y'aka kaga.

Danny RUREMA PR at Urban Journalists Association [UJA] ◼️Social Media Manager/Writer & Presenter at The Choice Live / ISIBO TV ◼️MC ◼️News /Entertainment /Content Creator ◼️Voice-Over Commercials Specialist