Imyigaragambyo irarimbanije yateguwe na Eric Omondi muri Kenya

Eric omondi ari gutegura imyigaragambyo mu cyumweru gitaha

Nov 8, 2021 - 11:07
Nov 10, 2021 - 08:10
 0
Imyigaragambyo irarimbanije yateguwe na Eric Omondi muri Kenya

"Mwari muziko ibihugu nka Nigeria,Canada, Zimbabwe, South Africa n'ibindi bihugu by'Afurika bifite itegeko ibitangazamakuru byose byo mu gihugu gucuranga imiziki yo mu gihugu ku rwego rwa 75%? Iibi rero bihabanye n'ibi mu gihugu cyacu cya Kenya kuko muri uyu mwaka wonyine ibintangazamakuru byacu byacuranze 95% by'umuziki wa Nigeria ,Tanzania n'Afurika yepfo tugomba kubihindura byihuse kandi birihutirwa iri tegeko rigomba gushyirwaho ubu nonaha". 

"wari uziko Chris Brown aza gutarama mu mujyi wa Lagos Nigeria amasezerano ye yamusabaga kuzana Wizkid ku rubyiniro byibuze bakaririmbana indirimbo 2 mu rwego rwo kuzamura injyana ya Afrobeat. Mary J Blige nawe niko yabikoreye Tiwa Savage kuberako amasezerano ari ko yabimusabaga". Yongeyehoko 

"Ndahamagarira buri munyamuziki wese cyangwa uwifuza kuba umunyamuziki kunyiyungaho icyumweru gitaha ku wa kabiri kubera ko nziko neza ko inteko ishinga amategeko izongera guterana ku wa kabiri muzaze mu bihumbi tuzashyiraho ririya tegeko ababishinzwe barimo Jaguar wahoze ari umuhanzi nibatabikora tuzabafata nk'abanzi b'uruganda rw'imyidagaduro ubundi umwaka utaha ntituzabatore".

"Iri tegeko kandi rizatuma abategura ibitaramo bazajya bishyura abahanzi bacu  amafaranga amwe nayo bishyura abahanzi bita ko ari mpuzamahanga cyangwa banarenzeho reka duhurire ku nteko ishinga amategeko icyumweru gitaha kandi ntituzahava kugeza bashyizeho iri tegeko

View this post on Instagram

A post shared by Eric Omondi (@ericomondi)

Eric Omondi mu butumwa burebure yanyujije kuri Instagram ye , iyi myigaragambyo Eric Omondi yateguye ije nyuma y'iminsi yumvikana ashinja abategura ibitaramo gutesha agaciro umuziki wa Kenya n'abahanzi muri rusange.

Danny RUREMA PR at Urban Journalists Association [UJA] ◼️Social Media Manager/Writer & Presenter at The Choice Live / ISIBO TV ◼️MC ◼️News /Entertainment /Content Creator ◼️Voice-Over Commercials Specialist